SOCIAL

AKAMARO KO KWITANGIRA NO KWIGENZURA


Mu cyongereza kwitangīra no kwigenzura bisobanurwa n’amagambo atandukanye afitanye isano (self-control, self-regulation, self-feedback, self-discipline, self-command). Biragoye cyane kugira icyo ugeraho cyangwa gukabya inzozi hatabayeho kwitangīra. Kwitangīra n’uburyo bwo kwigenzura no kugenzura iby’ukora n’ibyemezo ufata buri munsi mu gihe wahuye n’ibishuko, ibigeragazo cyangwa ibirangaza. Iyo udashoboye kwigenzura ushobora guhungabana bikagutera ibibazo by’ubukene n’intege nke.

Kugira ngo ugere k’utsinzi iyari yo yose, har’ ibyo ugomba kwigomwa. Kwitangīra ni kimwe mu bibashisha umuntu kugera ku ndoto ze. Abantu bafite iyo ndangagaciro yo kwitangīra bakiri bato bagera kuri byinshi buhoro buhoro uko imyaka igenda ishira. Kwitangīra no kwigenzura ukiri muto bikugeza ku ntsinzi. Kwitangīra n’ingirakamaro cyane kuko bigaragara ko abafite iyo ndangagaciro bagera kure kandi kuri byinshi. 

-        Iyo unkwa inzoga nyinshi zirenze urugero, iyo ufata amafunguro ukerenza urugero bitera ibibazo. Kutagenzura iby’unkwa n’iby’urya bikuzanira ibyago bishoboka byose. Ubuzima bw’umuntu nubw’umuryango bukahazaharira.

-         Iyo utabashije kwitangīra ugac’inyuma umukunzi wawe, ibibazo biravuka

-        Iyo utihanganira amafaranga atari ayawe biviramo umuntu gufungwa ukanatakarizwa ikizere mubyo agerageza gukora byose yaba mu gucuruza, mu kwiga n’ibindi…

-        Kutitangīra no kutigenzura bikurura amakimbirane ya hato na hato mu kazi, mu miryango no baturanyi.

Ubushakashatsi bwerekana ko izi ndangagaciro zijya gusa zimenyerezwa kugira ngo koko zibashe kugira akamaro. Akenshi kumenya kwitangīra, umuntu abifashwamo n’ababyeyi, ishuri, inshuti, amakuru akura hirya no hino harimo n’ibitangazamakuru binyuranye. Ariko cyane cyane umuntu ku giti cye niwe ubigaramo uruhare rukomeye rurenze ibindi byose kubera umutwe, ubwenge n’umutima bye. Akamenya kubitegeka. Iyo bigenze gurtyo, ibyo umuntu atekereza byiza nibyo ashyira mu bikorwa. Ibyo akora byiza nabyo bigahinduka akamenyero, agatangira kubaka ejo heza hazaza.

Kwitangīra no kwigenzura bituma umuntu atarangara ndetse n’apfushe ubusa umwanya n’igihe bye. Ibimubaho byose byaba byiza cyangwa ibyago amenya kubisobanura akamenya n’impamvu yabyo. Kuko umuntu utazi kwitangīra no kwigenzura ibyago bye n’ubujiji bwe abigereka k’ubandi akibaza ko aribo babiteye ntashobore kwumva ko abifitemo uruhare.

Iyo kwitangīra no kwigenzura k’umuntu biri hasi, atwarwa n’ibishuko n’irari, ibyinshi akabigwamo. Biba byiza iyo umuntu amenye igipimo n’urugero rwe rwo kwitangīra kuko bituma yirinda ibyago byinshi bishobora kumuzaho biturutse ahantu hatandukanye.

Abantu benshi bagera ku ndoto n’inzozi zabo, usanga bafite kwitangīra no kwigenzura ku rwego rukomeye muri buri kimwe kimwe bakora. Abadatera imbere nabo ugasanga akenshi bafite kwitangīra no kwigenzura bijegajega, bakabaho batabasha kugenzura imyifatire yabo. Iyo kwitangīra k’umuntu kuri hejuru imibanire n’abandi mu muryango no hanze yawo usanga ishimishije, amakimbirane akaba make cyane. Abantu bitangīra, bayobora amarangamutima n’imyifatire yabo bagakora neza akazi kabo ndetse akenshi usanga bafite n’amagara meza, bakagirirwa ikizere kurusha abandi. Ikindi ubushakashatsi bwerekana nuko abo bantu baramba. Kwitangīra hamwe n’imyifatire myiza bizamura imibereho y’umuntu mu ngeri zose. Uko ugira imyifatire myiza n’ingeso nziza niko n’amahirwe yo kugera ku ndoto zawe aba menshi. Urugero ruto umuntu yatanga hano n’akamenyero ko kwoza amenyo buri igihe ntiwibagirwe. Uko woza amenyo inshuro nyinshi cyangwa ukaraba intoki k’umunsi niko bigira akamaro. Umuntu ufite ingeso nyinshi nziza n’imyifatire myinshi myiza niwe ugira amahirwe menshi yo kuzamuka kuko imyitwarire myinshi myiza igira imbaraga. Mwen’uwo umuntu abazi no kwigenzura akamenya aho akosora n’aho yongera imbaraga bitewe naho ari nicyo ari gukora. Ibi bigaragarira k’ubantu bakora cyane banoza. Iy’umenye kwitangīra ukuri muto uba ubonye uburyo bwo kwirinda kandi buturutse muri wowe. Kwitangīra no kwigenzura n’indangaciro zikomeye kandi zidasanzwe zifite ingaruka nziza kuri buri wese uzifite. Zihindura umuntu akajya ku murongo mwiza, zihindura umuswa zikamugira umuhanga, umukene zikamugira umukire, umunyabibazo zikamugira umunyabisubizo. Abanyeshuri bagiye gukora ikizami cy’imibare mu cyumba kirimo ibisuguti ariko bahabwa amabwirizwa ko batagomba gufataho cyangwa kubiryaho. Ababiriyeho bose bakoresheje iminota 20 mu kubona igisubizo, abihanganye ntibabifataho bakoresheje iminota 8 gusa. N’ibyiza guhagarika kamere iba ishaka gukoresha umuntu irari n’ibyifuzo ryayo haba mw’ishuri, muri sport, mu bucuruzi n’ibindi…

Kumenya kwitangīra ntabwo ari impano, n’ubumenyi cyangwa ubushobozi umuntu yishyiramo bumufasha guhangana n’ibishuko bimwibasira cyangwa bimuzaho. Kumenya kwitangīra no kwigenzura bishobora kugaragaza imbere hazaza h’umuntu uko hashobora kuzasa. Umumwanditsi w’umunyabrezili Paulo Coelho avugako iyo ubashije kwitsinda cyangwa kwinesha, ubasha no kuzatsinda cyangwa kuzanesha isi. Bibiliya yera(Imigani 25:28)nayo ikavuga ko amuntu utitangīra mu mutima, ameze nk’umudugudu usenyutse utagira inkike.

Umwanditsi:  Dr MUNYANSANGA Olivier/Umwarimu muri PIASS

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist