SOCIAL

COP27: Perezida Kagame Yagiranye Ibiganiro N'abayobozi Batandukanye

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu gihugu cya Misiri aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere yitwa COP27(Conference Of the Parties). Ni inama yatangiye kuri iki Cyumweru ikazasozwa tariki 18 Ugushyingo 2022.

Aho mu Misiri Perezida Kagame yahuriyeyo na mugenzi we wa Kenya William Ruto, banagirana ibiganiro byibanze ku mibanire y’ibihugu byombi.


Perezida Kagame kuri ubu unayoboye umuryango wa Commonwealth w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza, yahuye na Patricia Scotland Umunyamabanga w'uyu muryango, maze uyu munyamabanga ageza kuri Perezida raporo y'ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro y'inama ya CHOGM iherutse kubera mu Rwanda


Perezida Kagame kandi kuri iki Cyumweru yagiranye ibiganiro n'umuherwe Mo Ibrahim washinze ikigo Mo Ibrahim Foundation giteza imbere imiyoborere muri Afurika, bagirana ibiganiro byibanze ku bireba umugabane wa Afurika ndetse n'isi muri rusange.


Iyi COP27 biteganijwe ko izitabirwa n’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma barenga ijana.

Abayiteraniyemo baraganira ku kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere ikomeje guteza ibibazo bikomeye by’ibiza by’amapfa n’imyuzure hirya no hino ku Isi, ingaruka nyinshi zikaba ku bihugu bikennye byiganjemo ibyo kuri uyu mugabane wa Afurika kandi nyamara nta ruhare runini ugira mu guhumanya ikirere dore ko ngo wo wohereza mu kirere 4% y’ibyuka bigihumanya.

U Rwanda rwo rusanga ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere ari rusange ku isi bityo ko hanakenewe n’ibisubizo rusange mu guhangana na cyo.

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye  Antonio Guterres, woherereje abitabiriye iyi nama ubutumwa mu mashusho, yagaragaje ko imihindagurikire y’ikirere igeze ku rwego rutihanganirwa kubera ibiza n’ingaruka bikomeje kugira mu bice bitandukanye by’isi.

Antonio Guterres yanashimangiye ko ubushyuhe ku rwego rw’Isi bwazamutseho Dogere selisiyusi 1.15, kandi ko muri iyi myaka 8 ishize ariyo yabayemo ibihe bidasanzwe by’ubushyuhe guhera hagati mu kinyejanna cya 18, aboneraho gusaba abitabiriye iyi nama gufata imyanzuro yo  guhangana n’iki kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.

Iyi nama ije ikurikira iyabaye umwaka ushize wa 2021 mu kwezi k’Ugushyingo, ikabera i Glasgow mu gihugu cya Écosse.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist