UTAB Yatanze Impamyabumenyi Kubayirangijemo Basaga 800
Kuri uyu wa kane, Kaminuza ya UTAB-University
of Technology and Arts of Byumba yatanze Impamyabumenyi ku bayirangijemo basaga
Magana inani, abaharangije bakaba basabwe kuba icyitegererezo no kuzana
impinduka zigamije guhanga imirimo mishya.
Uwavuze mu izina ry’abarangije amasomo muri iyi
kaminuza, yashimiye ababyeyi, abarezi, abayobozi b’ikigo ndetse n’igihugu
kubwitange bagaragaje kugira ngo babe barangije amasomo yabo.
Yagize ati:”ndagira ngo kuri uyu munsi nshimire ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu burangajwe imbere n’intore izirusha imbwe nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame budahwema guteza imbere uburezi mu nzego zose kandi bugafasha amashuri gukora neza no guteza imbere ireme ry’uburezi.
Musenyeri NZAKAMWITA Servilien
Nyiricyubahiro Musenyeri NZAKAMWITA Servilien
uhagarariye UTAB mu rwego rw’amategeko yashimiye umushyitsi mukuru Dr. Rose
MUKANKOMEJE ushinzwe amashuri makuru na kaminuza waje ahagarariye Ministiri
w’uburezi kubwo kuza kwifatanya nabo muri ibi birori,
Mu ijambo rye yabwiye abitabiriye ibirori ko bifuza ko UTAB iba kaminuza ntangarugero muguteza imbere imibereho y’abanyarwanda binyuze mu burezi bufite ireme no mubushakashatsi bwimbitse, yasabye kandi abashoje amasomo ko bagomba kubabera aba ambasaderi beza aho bazajya hose bagaragaza ubupfura kandi banoza umurimo wabo.
Dr Rose MUKANKOMEJE
Dr Rose MUKANKOMEJE yashimiye UTAB ku ntambwe ishimishije bateye mu myaka itambutse mu kwagura uburezi kandi bufite ireme, yashimiye abanyeshuri kandi bashoje amasomo ku muhate bagaragaje ubwo bigaga mu bihe bigoye by’icyorezo cya COVID-19, yabibukije ko leta y’u Rwanda ibatezeho umusaruro ukomeye kuko yiyemeje gushingira iterambere ku bantu bafite ubumenyi.