Hatangiye Gusuzumwa Impamvu Umubare Munini W’abari Iwawa Bakomoka Muri Kigali
Hari itsinda ry'abayobozi mu Mujyi wa Kigali rigiye kumara icyumweru ku kirwa cya Iwawa, basesengura icyaba umuti ku bibazo byatumye umubare munini w'abari Iwawa bakomoka muri Kigali.
Kugeza ubu amezi 8 arashije icyiciro cya 23 cy'abarimo kugororerwa Iwawa gitangiye .
Bamwe mu rubyiruko barimo n'abamaze kugaruka aha ishuro zirenga imwe, bavuga ko nubwo bogorowe ndetse bakigishwa n'imyuga itandukanye bagifite imbogamizi yo kutagira gikurikirana iyo bageze hanze.
Aha Iwawa hafi kimwe cya gatatu mu bahagororerwa baturuka mu Mujyi wa Kigali, ni ikibazo Umujyi wa Kigali uvuga ko gihangayikishije, ikaba ariyo mpamvu hashyizweho itsinda rigomba kumara icyumweru kuri iki kirwa rikamenya ibibazo bya buri muturage wa Kigali ndetse hagatangwa n'icyaba umuti bivuye mu byifuzo by'abari kugororwa.
Mu rubyiruko n'abakuze bari kugororerwa Iwawa muri uyu mwaka ni 3486.
Umujyi wa Kigali wihariye imibare myinshi y'abagororerwa iwawa aho kuri ubu hari abagera ku 1179, Gasabo niyo ifitemo benshi bagera kuri 548 naho Kicukiro na Nyarugenge babarura abasaga 300 buri karere.
Src: RBA