SOCIAL

Ibigo By’amashuri Bibyaza Gute Ubutaka Bifite Mu Kwihaza Mu Biribwa?

Abayobozi ba bimwe mu bigo by'amashuri mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko kubyaza umusaruro ubutaka bw'ibyo bigo bibafasha mu kunganira umusanzu ababyeyi batanga muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, bikaba binagabanya ingano y'amafaranga yifashishwa mu kugura ibyo kurya by'abanyeshuri. 

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare nabwo busaba ibigo byose bifite ubutaka kububyaza umusaruro  kandi ngo n'ibitabufite hari ubundi buryo bushobora kwifashishwa.

Hegitari eshanu mu zirenga umunani zigize Urwunge rw'amashuri rwa Cyabayaga mu Murenge wa Mimuli, zahinzweho ibigori, ariko hakaba n'akandi gace kahariwe ubuhinzi bw'imboga. 

Umuyobozi w’iki kigo Umurerwa Diocles, avuga ko umusaruro uva muri ubu buhinzi wunganira umusanzu utangwa n’ababyeyi mu kugaburira abana ku ishuri.

Ku rundi ruhande, Groupe Scolaire Rukomo iri mu Murenge wa Rukomo yo ifite hegitari hafi enye z'ubutaka buhinzeho ibigori n'imboga z'ubwoko butandukanye, umuyobozi w’iri shuri Garurinyana Christine, avuga ko ibi binabafasha gutegurira abanyeshuri indyo yuzuye, no kugabanya ingano y’amafaranga akoreshwa mu kugura ibitunga abanyeshuri.

Ibikorwa by'ubuhinzi bikorwa n'ibi bigo by'amashuri byanabaye igisubizo ku babyeyi badafite ubushobozi bwo kwishyurira abana babo.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage, Murekatete Juliet ashima gahunda y’ibigo nk’ibi, gusa akavuga ko ibigo by'amashuri  atariko byose  bifite ubutaka buhagije, ariko kandi ngo hari n'ubundi buryo bishobora kwifashisha mu kunganira ifunguro rihabwa abanyeshuri.

Kugeza ubu gahunda yo kugaburira abana ku ishuri izwi nka school feeding yitabirwa ku rugero rwa 98% muri aka Karere ka Nyagatare. 

Ni Akarere kabarizwamo abanyeshuri barenga ibihumbi 180 kandi abenshi muri bo ni abafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist