SOCIAL

Abarenga Ibihumbi 80 Bamaze Kwiyandikisha Bashaka Impushya Zo Gutwara Ibinyabiziga

Polisi yu Rwandayasabye abakeneye gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, kujya babanza bakitegura atari ukuza kugerageza amahirwe.

Hashize iminsi itatu ibibazo byo kwiyandikisha gukora ibizamini bya burundu byo gutwara ibinyabiziga inzego zibishinzwe zibikemuye, ni ibintu byashimishije  abashaka gukorera izi mpushya ariko bagifiteho impungenge.

Twagirumukiza Vincent wiga gutwara ikinyabiziga yagize ati “Narishimye kuko ndashaka gukorera indi kategori.”

Abigisha gutwara ibinyabiziga bavuga ko kuba abiga gutwara ibinyabiziga bazi gahunda y'ibizamini, bibafasha kwitegura neza ibizamini.

Umuyobozi w'ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga Irembo, Israel Bimpe avugaa ko urubuga rw’abakora ibizamini byo gutwara imodoka rutazongera gufunga.

Yagize ati “Umuhigo ni uko abantu bazajya bahora biyandikisha, igihe cyose bakeneye iyi serivisi guhera ubu iyi serivisi izajya iboneka nk’uko izindi serivisi zitangirwa ku Irembo ziboneka igihe uyisabiye ugahita uyibona.”

Umuvugizi wa Polisi yu Rwanda, CP John Bosco Kabera we asaba abashaka gukora ibi bizamini kwihugura bihagije hagamijwe kugabanya umubare w’abatsindwa.

Ati“Ugomba kuza mu kizamini witeguye, bakiga neza nta kugerageza amahirwe mu kizamini cyo gutwara ibinyabiziga, nta kugerageza amahirwe yo kumenya amategeko kuko niyo agufasha kugenda mu muhanda neza.”

Guhera ku wa Gatandatu ushize kugeza ubu abamaze kwiyandikisha bashaka izi serivisi barenga ibihumbi 80, muri bo abagera ku bihumbi 60 bamaze kwishyura ndetse bahabwa gahunda y'igihe bazakorera ibizamini.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist