Perezida Wa Sena Dr Iyamuremye Yeguye
Dr Iyamuremye Augustin wari Perezida wa Sena yeguye kuri uyu mwanya no ku busenateri.
Mu ibaruwa yandikiye Inteko Rusange ya Sena yavuze ko yeguye kubera impamvu z'uburwayi.
Dr Iyamuremye yatorewe uyu mwanya tariki 17 Ukwakira 2019.
Harakurikiraho iki?
Itegeko ngenga rigena imikorere ya Sena rivuga ko mu gihe Perezida wa Sena avuye mu mwanya we burundu, Visi Perezida ushinzwe gukurikirana iby’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma atumiza kandi akanayobora inama yo kubyemeza. Akamenyesha inzego bireba ko Perezida wa Sena yavuye muri uwo mwanya burundu.
Ingingo ya 85 y'iri tegeko ivuga ko iyo Perezida wa Sena avuye muri uwo mwanya burundu cyangwa agiye gusimbura by’agateganyo Perezida wa Repubulika, Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ni we ukomeza imirimo ye mu gihe hagitegerejwe amatora ya Perezida wa Sena mushya cyangwa ko uwari usanzwe muri uwo mwanya agaruka ku mirimo ye.
Dr Iyamuremye weguye, ni umwe mu basenateri bashyizweho na Perezida wa Repubulika; hari tariki 20 Nzeri 2019.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, rivuga ko iyo umusenateri washyizweho avuyeho, urwego rwamushyizeho ari na rwo rugena umusimbura.
Src: RBA