SOCIAL

Abakoresha Umuhanda Muhanga-Karongi Bahangayikishijwe Cyane N'iyangirika Ryawo

Abakoresha umuhanda wa ka burimbo uva cyangwa ujya Muhanga - Karongi bahangayikishijwe no kuba uyu muhanda warangiritse ku buryo bukomeye ngo hatagize igikorwa wasigara ari umuhanda w’itaka kubera ibinogo n’ibitengu biwugwamo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA cyo kirizeza ko mu mpera z’umwaka utaha uzaba wamaze gushyirwamo kaburimbo nshya.

Uyu muhanda w’ibirometero bigera kuri 78 uva Muhanga ujya Karongi igice cyawo kinini cyarangiritse ku buryo bukomeye aho usangamo ibinogo ku buryo ibinyabiziga biwukoresha bigenda byangirika. Abawukoresha bavuga ko ubahahangayikishije bikomeye.

Umwe mu bakozi ba kompanyi zitwara abagenzi zikorera muri uyu muhanda yatubwiye ko uyu muhanda hari uwugenzemo adasanzwe awuzi yagirango ni umuhanda w'itaka usanzwe.

“Uyu muhanda wa Karongi - Muhanga ni mubi cyane umuntu utawuzi wagira ngo ni umuhanda w’itaka ntabwo wavuga ko ari kaburimbo”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Karongi Niragire Theophille avuga ko bitewe n’urujya n’uruza rw’abakoresha uyu muhanda rwiyongereye biri mu byatumye urushaho kwangirika ku buryo wabangamiye ubuhahirane n’utundi turere.

Abasenateri baherutse kugaruka ku kibazo cy’uyu muhanda maze Hon. Uwizeyimana Evode agaragaza ko ugeze mu marembera.

“Uriya muhanda ufite ikihe kibazo? kuki uriya muhanda udakorwa? cyangwa se niba warabananiye mushake ubundi buryo ariko uriya si umuhanda pe!!”

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA Imena Munyampenda avuga ko gutinda gukora uyu muhanda byatewe n’ikibazo cy’amikoro y’ingengo y’imari, bityo ngo hafashwe gahunda yo kuwukora mu byiciro ku buryo mu mpera z’umwaka utaha wa 2023 kaburimbo izaba yaramaze kugeramo hose

Umuhanda Muhanga-Karongi wubatswe guhera muri 2000 urangira 2002. Kubera gusaza kwawo ikigo RTDA kigaragaza ko hakozwe inyigo basanga hakenewe amafaranga miliyoni 100 z’amadorari ni ukuvuga asaga miliyari 100 mu mafaranga y' u Rwanda. Icyakora hari rwiyemezamirimo wari wahawe isoko nyuma biza kugaragaragara ko ari kuwubaka nabi, yari yarishyuwe miliyoni 300 arahagarikwa ajyanwa mu rukiko bikaba bikiri mu manza.

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist