Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda Yasabye Abakristo Kugira Ubumwe N'urukundo
Ni iteraniro ryo gutangiza icyumweru cyo gusengera ubumwe bw'abakristo mu Rwanda, ni icyumweru gitegurwa n'umuryango wa bibiliya mu Rwanda (BSR) aho amatorero n’amadini n’imiryango bya gikristu ahurira hamwe agashishikarizwa kubumbatira ukwemera bahuriyeho.
Icyi cyumweru cyo gusengera ubumwe bw'abakristo cyatangiriye mu itorero ry'abapresbyterienne mu Rwanda (EPR) muri paruwase ya Kiyovu, aho uyu mwaka bari kuyoborwa n’intego igira iti: ”nimwige gukora ibyiza muharanire ubutabera.” (Yesaya 1:17)
Rev. Dr. Pascal BATARINGAYA / EPR
Ni iteraniro ryatangiye umuyobozi w’itorero EPR Rev.Dr.Pascal
BATARINGAYA aha ikaze abandi bayobozi b’amatorero ndetse n’abayobozi b’umuryango
wa bibiliya mu Rwanda (BSR) n’abafatanyabikorwa babo n’abakristo bose
bitabiriye iteraniro.
Mu ivanjili yagejejwe kubitabiriye iteraniro na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA yagarutse ku ntego y’uyu muryango mu mwaka wa 2023, aho yibukije abantu ko bakwiye kwiga gukora ibyiza, bagaharanira ubutabera ndetse barenganura abarengana impfubyi n’abapfakazi, yasabye kandi abakristo bose mu matorero n’amadini bitandukanye ko bakwiye kureba ibyo bahuje nk’abakristo bakabikomeraho ibyo badahuje bakubahana ariko byose bakabikoraa mu bumwe n’urukundo.