RELIGION

ISENGESHO RYO GUSABA UBUSABANE BW’ABASHAKANYE


UMUGORE:

 Data, ndagushimiye kuko amagambo yawe ari ubuzima n’ubugingo kuri jye.

Ndagushimiye ku bw’ubuzima bw’umugabo wanjye (umugore wanjye). Ndagushimira Mwami kuko wangize umugisha kuri we na we ukamugira umugisha kuri jye. Mwami, nzi ko kuva mu ntangiriro waturemye ngo tube umwe. Ijambo ryawe rivuga ko umugabo azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, kandi bombi bazahinduka umubiri umwe.

Nishingikirije ku Ijambo ryawe, kandi mfashe icyemezo nk'umwana wawe. Natuye ko jye n'umugabo wanjye turi umwe, kandi ko tudashobora  gutandukana mu izina rya Yesu Kristo. Ndizeye mu mutima wanjye kandi ndatura n’akanwa kanjye ko umugabo wanjye (umugore wanjye), ari yo mpano iruta izindi nabonye mu buzima bwanjye. Natuye ko ari we muntu ufite igikundiro cyane, mwiza, kandi wuje urukundo mu izina rya Yesu Kristo.

Data, ndizera ko ari wowe washatse ko tubana ubuzima bw’umunezero hamwe n’umugabo (umugore) wanjye, none ndagusabye Mwami ngo abe ari wowe ugenzura byimazeyo umubano wacu, kandi urukundo rwawe rujye rukurura imitima yacu buri munsi; twishimire kuba hamwe, kandi ntihakagire urambirwa mugenzi we! Udufashe gukura mu rukundo rwawe mu izina rya Yesu Kristo.

Mpagaze ku Ijambo ryawe kandi nkuyeho ubutware n’imbaraga by’umwuka mubi uwo ari wo wose w'amacakubiri mu muryango wanjye. Ndasenya imbaraga mbi zose zatera gutandukana, mu izina rya Yesu Kristo. Ndasenya ibintu byose byatuma tutumvikana n’ibitera kurakaranya! Mpagurukiye kurwanya umwuka mubi, uwo ari wo wose wo kuremererana no kumva tutari hamwe mu mibanire yacu. Ndasenya imbaraga zose zo kureshya no kurarikira undi muntu, no guhemukirana uko ari ko kose; ndabyirukanye byose mu mubano wacu mu izina rya Yesu Kristo.

Nanze kwangwa!

Ndamagana ikimenyetso icyo ari cyo cyose cy’ikibazo mu mubano wacu. Nanze ikintu cyose kigaragara nk’aho ari kibi hagati yacu. Mvuze oya ku kubura urukundo no kwizerana. Ndavuga oya ku gucika intege no gusharirirwa; mpakaniye uburangare kandi nanze ibitekerezo ibyo aribyo byose bibi, hagati yacu mu izina rya Yesu Kristo!

Ndatangaza ko kubura imbabazi n’ubwibone bibujijwe mu mibanire yacu. Nirukanye ibidashishikaje byose no kutagira icyo nitaho (uburangare) mu buzima bwanjye. Ndabuza kwikunda no kwitekerezaho gusa kwegera urugo rwacu mw’izina rya Yesu. Nzamuye urukundo n'amahoro. Nzamuye guhuza no kuzura. Nzamuye ubucuti buzira inenge no kumva neza mugenzi wanjye. Ndahamagara imbaraga z'Imana ngo zize kuyobora umubano wacu, kugira ngo twongere kugira ibyishimo kandi buri  wese yumve yishimiye (akururwa) mugenzi we iminsi yose, mu izina rya Yesu Kristo.

 

UMUGABO:

Ndizera kandi ndemeza ko umugore wanjye ari umugore ufite imbaraga, uzi ubwenge kandi ufite imico myiza, Natuye ko afite agaciro kuruta amasaro y’igiciro na zahabu nyinshi. Ndemeza ko mfite icyizere muri we kandi ko nta cyo namuburana, mu izina rya Yesu.  Natuye ko mu buzima bwe bwa buri munsi nta bibi ankorera ahubwo ankorera ibyiza. Yuzuye imbaraga n'icyubahiro! Umunwa we awufungurana ubwenge kandi inyigisho nziza ni zo ziri mu kanwa ke. Yita ku rugo rwe kandi abana bacu bavuga ko yahiriwe. Ndizera kandi nemera, mu mutima wanjye kandi ndatuza akanwa kanjye, ko abagore benshi bafite imyitwarire myiza ariko umugore wanjye arabarenze bose, mu izina rya Yesu.

UMUGORE:

Data, Ijambo ryawe risaba ko umugabo agomba gukunda umugore we nk’uko Kristo yakunze Itorero rye, akaryitangira kandi risaba ko umugore agandukira umugabo we nk’uko agandukira Umwami Yesu.

Ndagusabye Nyagasani ngo udushoboze kubaho no kugenda dukurikije ukuri kw'Ijambo ryawe, kuko ari ryo rufunguzo rwo gutsinda. Nizera, mu Mutima wanjye, ko urukundo nyakuri rutangwa nawe Data. Ni yo mpamvu natuye n’akanwa kanjye ko urukundo rwacu nta kindi rugomba gushingiraho uko byagenda kose kuko ari wowe Uwiteka udukomeza mu rukundo rwawe. Ndasenga Data ngo urukundo rwawe rudufashe kumva inshingano zacu kuri buri wese muri twe. Murikira amaso y’imitima yacu kugira ngo tubashe kubona ibintu byiza kandi byubaka mu buzima bwa buri wese. Rinda ibitekerezo byacu kubona ibintu bibi kandi utume tuguma mu rukundo rwawe, mu izina rya Yesu Kristo.

Nizera mu mutima wanjye kandi natuje akanwa kanjye ko umugabo wanjye (ko umugore wanjye) ari inkoramutima kandi akaba incuti yanjye magara. Ndatura ko guhyingiranywa kwacu ari isezerano ryashyizweho ikimenyetso n'amaraso ya Yesu Kristo. Ndatangaza ko Imana, umugabo wanjye, umugore wanjye turi umugozi w’inyabutatu bityo ntituzigera ducika cg dutandukane mu izina rya Yesu Kristo!

Data, Ijambo ryawe riratangaza ko ndi uw'umugabo wanjye kandi ko ampoza ku mutima (ari jye yifuza). Nizera n’umutima wanjye kandi natuje akanwa kanjye ko umugabo wanjye ari umugabo w’indahemuka kandi wahiriwe. Nk’uko Kristo yakunze Itorero rye, akanaryitangira, natuje akanwa kanjye ko umugabo wanjye ankunda kandi ko andinda. Anyitaho kandi yumva ko ndi uwe iteka ryose! Twembi (twese hamwe) turi itsinda ridatsindwa mu izina rya Yesu Kristo. Natuye ko umugabo wanjye ankunda, kandi aba umugabo ugusenga ndetse ukubaha Nyagasani!

Ndemeza ko ari umubyeyi mwiza ku bana bacu akaba n'umushumba mwiza w'urugo rwacu mu izina rya Yesu Kristo. Nshingiye ku Ijambo ryawe ndizera kandi natuje akanwa kanjye ko umugabo wanjye ari umuntu ushyira mu gaciro, usanzwe ufite imyitwarire myiza kandi wakira abashyitsi. Ndemeza ko kubera imyitwarire ye myiza no kukubaha mu mutima we yubahwa n’abantu bose. Ndagushimiye Mwami kuko wampaye umugabo mwiza, ugira ubuntu kandi wihangana, mu izina rya Yesu Kristo.

Nabonye uwo umutima wanjye ukunda, naramufashe kandi ntabwo nzigera murekura mu izina rya Yesu.

UMUGABO

“Uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, ni  akara ko mu mara yanjye, azitwa umugore kuko yakuwe mu mugabo”, yakuwe muri jye! Ni yo mpamvu tuzakomeza kuba umwe kandi tutazatandukana, mu izina rya Yesu.

 AMEN

Inkomoko: Rhemaweb

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist