SOCIAL

Perezida Kagame Yashimye Uko Imyaka Y'Uburame Ku Banyarwanda Yiyongereye

Perezida Paul Kagame yashimye intambwe ikomeye igihugu kimaze gutera mu myaka hafi 30 ishize, kuko usubije amaso inyuma hari byinshi bimaze kugerwaho, birimo no kuba kuri ubu ikigereranyo cy'imyaka y'uburame ku banyarwanda kigeze ku myaka 69.

Ibi umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere muri Kigali Convention Center, ubwo yatangizaga inama y’Igihugu y’Umushyikirano, irimo kuba ku nshuro ya 18 muri Kigali Convention Centre, ikaba yitabiriwe n’abarenga 1500.

Perezida Kagame yavuze ko iyo ubu abantu baba basubiza amaso inyuma mu myaka 30 ishize bakabona nta cyahindutse, byari kuba ari agahomamunwa.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ubu umunyarwanda ashobora kubaho kugeza ku myaka 69, ibi bikaba bigaragaza intambwe ikomeye imaze guterwa.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, kigaragaza ko ubu umunyarwanda ageze ku myaka 69 y'uburambe, ni mu gihe nko mu 1978, iyo myaka yari 46.4.

Perezida Kagame yagize ati “Muzi aho twahereye ubwo? Uwageraga ku myaka 40 yabaga yagerageje, byabaga ari amahirwe, ariko ubu umunyarwanda yageza ku myaka 69, kandi 69 ni imwe mu myaka yo hejuru no ku isi hose, ntabwo ariyo ibanza hari abagera hejuru gato, ibikorwa bimwe tuvuga, umuntu abishyize muri ubu buryo nibwo byumvikana.”

“Urebye aho tugeze ku bijyanye n’amazi n’amashanyarazi, henshi bimaze kuhagera, umubare munini w’abaturage amazi meza yo kunywa amaze kuhagera ndetse n‘amashanyarazi, haracyari henshi byaba amazi n’amashanyarazi bitaragera ariko twifuza ko nabyo byabageraho, mu by'ukuri mbere byari ubusa guhera no muri uyu Mujyi wacu, kubona amashanyarazi cyangwa amazi byari bikomeye, iyo ni intambwe yindi numva dutera."

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko kugeza ubu imihanda iri mu turere twose, ikaba idufasha kuduhuza n’Umujyi wa Kigali.

Aha kandi Perezida Kagame yagarutse ku bijyanye n’ubuzima, avuga ko kugeza ubu Abanyarwanda hafi ya bose kuba bafite ubwishingizi bw’ubuzima, nacyo ari ikindi gikorwa cyagiye kiva muri ibyo byose.

Avuga ko ibimaze kugerwaho byose, byasabye ubwitange bw’Abanyarwanda, abayobozi ariko n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda.

Yagize ati “Ndashimira cyane mpereye ku banyarwanda bakora ibishoboka byose n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi kugira ngo ibi bishoboke, nkanashimira n’ishuti n’imiryango mpuzamahanga bikorana n’u Rwanda kugira ngo tugere kuri ibi tumaze kugeraho.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo wubaka utekereza ubuziranenge bw’ibyo wubaka ko ari bwiza, ko bifite ubuziranenge ariko ukanareba n'uburambe bw’ibyo wubaka ko bigomba kugira uburambe, bigakomeza kuguha icyo wifuzaga kugeraho igihe kirekire.

Inama y’Umushyikirano iba buri mwaka ikayoborwa na Perezida wa Repubulika. Ihuriza hamwe abayobozi mu nzego z’igihugu zitandukanye, abanyamadini n’abaturage bahagarariye abandi hagamijwe gukemurira hamwe ibibazo byugarije igihugu no kungurana ibiterekerezo ku cyerekezo cy’igihugu kiba cyifuza kugeraho.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist