SOCIAL

Nta Mafaranga Leta Izatanga Mu Bishoye Mu Buhinzi Bwa CHIA- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko nta mafaranga leta izatanga mu kugoboka abishoye mu buhinzi bw’igihingwa cya CHIA, bari bamaze iminsi bagaragaza ko bahombye amafaranga akabakaba miliyari 27.


Bamwe mu bari bamaze igihe bishyuza aya mafaranga, ni abahinzi batanze umusaruro w’igihingwa cya Chia Seeds ndetse n’abashoyemo imari kugira ngo kompanyi ya Akenes and Kernels ibahingire bajye bahabwa inyungu ku musaruro.

Batangira guhinga iki gihingwa cya Chia Seeds hari mu mwaka wa 2019, aho kompanyi ya Akenes and Kernels Ltd yabahaga imbuto bagahinga ndetse umusaruro babonye iyi kompanyi ikabishyura amafaranga 3000 ku kilo.

Uretse abahinzi, hari n’abandi bashoramari barenga 1000 bagiranye amasezerano n’iyi Kompanyi bemeranya ko bayiha amafaranga ikazajya ibahingira, ikabungukira.

Gusa byagiye birangira nta nyungu babonye, ndetse n’amafaranga bashoye batayasubijwe. Ibi byiciro byombi byishyuza iyi kompanyi asaga miliyari 27 Frw.

Hari harashyizewho itsinda rigizwe na minisiteri 5 zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’imari n’igenamigambi, iy’ubutabera n’iy’ubucuruzi n’inganda ngo zicukumbure imiterere y’iki kibazo n’icyakorwa mu kugikemura.

Mu nama y’igihugu y’umushyikirano, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagarutse kuri iki kibazo avuga ko kirimo na bamwe mu bayobozi.

Yashimangiye ko nta mafaranga Leta izatanga mu kugoboka abishoye muri ibi bikorwa yagereranije na Tombola.

Yagize ati ‘‘Minisitiri w’intebe, nta faranga na rimwe kuko bamwe muribo nibo bafata ibyemezo ngo bagiye gufasha abaturage kandi bagiye kwifasha, nta faranga na rimwe ngomba kumva ko ryagiye muri ibyo bintu, ifaranga ry’igihugu rizajye rijya gufasaha abantu bagerageza gukora ntabwo ari abantu batombola.”

Kugeza ubu hari abahinzi batanze umusaruro kuri kompanyi Akenes and Kernels Ltd batahawe amafaranga, hakaba n’abagifite umusaruro mu ngo zabo bagitegereje amasoko.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist