SOCIAL

Bigenda Gute Iyo Umuntu Agize Impanuka Amafaranga Ye Agashya Cyangwa Akangirika Mu Bundi Buryo?

Nubwo tugirwa inama yo kugana ibigo by’imari kuri serivisi zirimo no kubitsayo amafatanga, impanuka ntiteguza; ushobora kuba wayabikuje ugiye kuyakoresha akaba yakwangirika, agashya cyangwa akaribwaka n’imbeba.

Benshi bumva ko iyo ibyo bibaye, umuntu aba ahombye burundu cyane ko ibyo bice uba utabijyana ku mucuruzi runaka ngo abyemere cyangwa ngo banki ibe yayakira.

Gusa ntabwo umuntu ayahomba bitewe n’uburyo yangiritsemo kuko hari ayo uba ugomba gusubizwa mu gihe wujuje ibisabwa ariko ushobora no kuyahomba mu gihe nta bihamya bigaragaza ko ibyabaye byakugwiririye.

Iki ni ikibazo umusore wiyise Urinde Wiyemera kuri Twitter yanditse kuri urwo rubuga ati “Wari uzi ko ufite amafaranga nk’aya (yerekanaga ifoto yahiye) agashya cyangwa akaribwa n’imbeba ushobora kujyana ayasigaye muri banki bakaguha andi angana nk’aya aho kuyajugunya!”

Mu kumusubiza Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yamubwiye ko mu gihe umuntu agize impanuka amafaranga ye (inoti cyangwa ibiceri) agashya, yegeranya ibice byasigaye akabijyana kuri Banki Nkuru y’u Rwanda hamwe n’urupapuro rutangwa na Polisi y’Igihugu rwemeza iby’iyo mpanuka.

BNR iti “Banki Nkuru y’u Rwanda isuzuma buri noti; iyo igice cyasigaye kirengeje 50% by’inoti yose ahabwa inoti nzima yuzuye isimbura iyahiye naho iyo igice kiri munsi ya 50% ntacyo asubizwa.”

BNR ikomeza ivuga ko ibyo ari kimwe n’iyo amafaranga yariwe n’imbeba, yacitse cyangwa yaguye mu mazi na bwo ngo BNR iha nyirayo ayasimbura ariko habanje gusuzumwa buri noti icyakora icyo gihe nta rupapuro rwa Polisi y’Igihugu rusabwa.

Ku rundi ruhande iyo amafaranga bigaragaye ko yononwe ku bushake uwabikoze aho gushumbushwa arahanwa nk’uko biteganywa n’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo igira iti “Umuntu wese ku bw’inabi wonona amafaranga, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atatu.”


Src: Igihe

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist