U Rwanda Turwigiraho Ubudaheranwa-Perezida Wa Sena Ya Eswatini
Perezida wa Sena w’Ubwami bwa Eswatini, Pastor Lindiwe Dlamini agaragaza ko biteye ishema kubona hari bimwe mu bihugu bya Afurika bimaze gutera intambwe ishimishije, ituma n’ibindi bihugu bigize uyu mugabane byifuza kubyigiraho.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo we n’itsinda ayoboye batangiraga uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Ni uruzinduko rwibanze ahanini ku biganiro by’abagize Sena z’ibihugu byombi barebera hamwe imiterere n’imikorere y’umunsi kuwundi ya Sena y’u Rwanda.
Uru ruzinduko kandi rugamije kwigira ku ntambwe Sena y’u Rwanda imaze gutera mu bikorwa bishyira imbere umuturage ndetse bikanateza imbere igihugu ariko kandi banareba imiterere y’inyubako y’inteko ishinga amategeko, dore ko ubu bwami buri mu bikorwa byo kubaka inteko ishinga amategeko nshya.
Sen. Pastor Lindiwe Dlamini agaruka ku mwihariko babonanye u Rwanda utuma baza kurwigiraho yagize ati “Ni iby’agaciro kubona hari nk’igihugu cya Afurika ushobora kureberaho ukavuga uti cyakoze neza ndetse hari byinshi nacyigiraho, u Rwanda ruza imbere muri ibyo bihugu aho rwabashije gutsinda no kwiyubaka nyuma y’ibibazo n’ingorane zitandukanye, u Rwanda turwigiraho ubudaheranwa kuko rwabashije kwiyubaka, nubwo hatabuze ingorane ariko rwabaye urugero rwiza rw’intsinzi ariyo mpamvu tuvuga tuti nk’ibihugu bya Afurika turifuza kubyigiraho.”
Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier avuga ko ari intambwe ishimishije kubona hari ibihugu byifuza kwigira ku Rwanda, nyuma y’ibihe rwanyuzemo ariko kandi agashimangira ko aba ari n’umwanya mwiza wo kugira ngo u Rwanda narwo rugire ubumenyi ruvana kuri ibi bihugu bindi.
Sen Pastor Lindiwe Dlamini n’itsinda ayoboye kandi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu butumwa yatanze yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyagaragaje ubudaheranwa n’umurava nyuma y’ibihe cyanyuzemo.
Basoza imirimo y’umunsi wa mbere w’uru ruzinduko, izi ntumwa z’igihugu cya Ewatini kandi zasuye ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, bikaba biteganyijwe ko uruzinduko ruzamara iminsi ine.
Src: RBA