SOCIAL

U Rwanda Rwashyikirije RDC Imirambo Ibiri Y’abasirikare Barasiwe Mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda rwashyikirije RDC imirambo ibiri y’abasirikare b’iki gihugu barasiwe mu Rwanda, bavogereye ubutaka bwarwo mu Murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu.

Mu bitaro bya Gisenyi, u Rwanda rwashyikirije  RDC imirambo ibiri y’abasirikare b'iki guhugu yari mu buruhukiro, nyuma yo kuvogera mu bihe bitandukanye  ubusugire bw'igihugu bakarasirwa ku butaka bw'u Rwanda mu gice  Umujyi wa Rubavu ugabaniraho na Goma.

Mu bitaro bya Gisenyi ahagana saa14:30 nibwo imodoka ya Ambulance y’ingabo za RD Congo FARDC yayitwaye irayambukana.

Muri iki gikorwa cyahagarariwe kinarebererwa n'itsinda ry’ingabo z’ibihugu by’akarere zishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka EJVM,

Imirambo y'abasirikare yashyikirijwe DRC, ni uw'umusirikari witwa Kasereka Malumalu, na 1SGT Sambwa Nzenze, bombi barashwe mu bihe bitandukanye, umwe mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira 19 Ugushyingo umwaka ushize wa 2022, naho undi tariki 03 Werurwe uyu mwaka. 

Iyi mirambo yombi irimo n'umwe wari wihakanywe na DRC ariko nyuma ikaza kumwemera,

Uretse iyi mirambo, RDC yanashyikirijwe kandi ibikoresho aba basirikari barasanywe birimo imbunda 2 n'amasasu.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist