SOCIAL

Abagore Bize Ubumenyi N'ikoranabuhanga Bavuga Ko Bagenzi Babo Bakwiye Gutinyuka Kuko Bashoboye

Mu gihe kuri uyu wa 8 Werurwe u Rwanda rwifatanya n'ibindi bihugu mu kuzirikana umunsi mpuzamahanga  w'umugore, abagore bize ibijyanye n'ubumenyi n'ikoranabuhanga bavuga ko abagore muri rusange bakwiye gutinyuka kuko bashoboye, bityo bakabyaza umusaruro amahirwe ahari kuri bose yo kwiga bakageraz kure.

Kuri uyu wa 8 Werurwe, u Rwanda ruzifatanya n'ibindi bihugu bigize Umuryango w'Abibumbye mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, hazirikanwa cyane uruhare rw'ikoranabuhanga no guhanga udushya mu guteza imbere umugore n'umukobwa.

Dr.Didacienne Mukanyirigira ufite imyaka 45 y’amavuko, ni umwe mu bagore bavuga ko bakunze ibijyanye n'ubumenyi n'ikoranabuhanga kuva bakiri bato.

Kuri ubu Dr.Didacienne Mukanyirigira ashinzwe ibijyanye no gukurikirana abantu bahanga udushya no kubafasha kutubungabunga mu nama y'igihugu y'ubumenyi n'ikoranabuhanga, NCST, ni umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda ndetse n'umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya REG.

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame avuga ko agaciro umugore w’umunyarwanda afite muri iki gihe kaharaniwe.

"Iyo tuvuga agaciro k’umugore mu gihugu cyacu, tujye tunongeraho ho bitikoze, byasabye ubuyobozi bushyira umuturage ku isonga, byagera ku mugore bikagira umwihariko, ubushake bwa politiki bwo kutagira uhezwa mu miyoborere y’igihugu cyacu, byatumye abagore bashyirwa mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo. Dufite kandi amategeko n’umurongo ngenderwaho uzirikana ko hakenewe impinduka ziha amahirwe angana abagore n’abagabo."

Umunsi mpuzamahanga w'umugore wemejwe n'Umuryango w'Abibumbye mu 1972.

Insaganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti "Ntawe uhejwe, guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire."

Ni umunsi ubaye mu gihe ibarura rusange ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko mu Rwanda abagabo ari 48,5% naho abagore akaba ari 51,5%.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist