Minisitiri Mbabazi Yasobanuye Bimwe Mu Bidindiza Gahunda Zagenewe Guteza Imbere Urubyiruko
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Mbabazi Rosemary yabwiye Inteko rusange y'umutwe w'abadepite ko bimwe mu bidindiza gahunda zagenewe guteza imbere urubyiruko, harimo n’imyitwarire n’imikorere bya bamwe muri rwo bigatuma koperative zabo zitagera ku ntego ziba zashyiriweho.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali ruvuga ko kwibumbira mu makoperative byabafashije kubona akazi no kwikemurira ibibazo bitandukanye.
Ku rundi ruhande ariko hari urubyiruko ruvuga ko kutishyira hamwe na bagenzi babo byabadindije mu iterambere, gusa bakavuga ko n’abayobozi n'inzego z'ibanze babifitemo uruhare.
Iki kibazo cy’amakoperative y’urubyiruko cyanagarutsweho mu nteko rusange y’umutwe w’abadepite, ubwo Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Mbabazi Rosemary yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije guteza imbere urubyiruko.
Abadepite bagaragaje ko amakoperative y'urubyiruko ari make kandi nayo ubwayo akennye.
Minisitiri Rosemary yabwiye abadepite ko imiterere n'imikorere y'urubyiruko yagize uruhare mu kudindiza koperative zabo.
Uyu muyobozi yasabye ko inzego bireba zose zafasha urubyiruko kunoza imikorere y'amakoperative yabo harimo kubafasha Kubona ubuzima gatozi mu gihe kitarambiranye.
Uyu muyobozi yanatanze ibisobanuro ku kibazo cy'abasoza amasomo y'imyuga mu bigo ngororamuco ntibabone ibikoresho birbafasha kwihangira imirimo, avuga ko Leta izakomeza gufatanya n'imiryango y'urwo rubyiruko kubasubiza mu buzima busanzwe no kuborohereza kubona ibikoresho by'ibanze bakenera kugira ngo bashyire mu mu bikorwa ibyo bize.
Inteko rusange ikaba yanyuzwe n’ibisobanuro yagejejweho na minisitiri w’urubyiruko n’umuco.
Src: RBA