SOCIAL

Nyuma Yo Gutanga Umusaruro Gahunda Ya Mvura Nkuvure Igiye Kujyanwa Mu Tundi Turere

Inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe zisanga hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo gufasha urubyiruko kuko narwo ruri mu nzego zibasiwe n’ihungabana riterwa n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Zimwe mu ngaruka zasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni ihungabana riri ku rwego rwo hujuru aho mu mwaka wa 1995 ryari ku gipimo cyo hejuru ya 90%, gusa ryaje kugera ku gipimo cya 30% mu mwaka wa 2018 nk’uko ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) kibitangaza.

Zimwe  muri gahunda zagize uruhare mu kugabanya iri hungabana harimo izwi nka ''mvura nkuvure'' igamije komorana ibikomere, kuvugisha ukuri kuri Jenoside haba ku bayikoze n’abarokotse.

Mukaremera Francoise warokotse Jenoside na Bizimana Faustin wayigizemo uruhare bombi bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko kuba baragize amahirwe yo guherekezwa mu rugendo rwo komorana ibikomere, byanagize uruhare mu kugana inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Iyi gahunda yatangiye mu buryo bw’igerageza mu Karere ka Bugesera guhera mu mwaka wa 2020 isozwa mu mwaka ushize wa 2022 aho ihuza abakoze icyaha cya jenoside n’abayirokotse, aho abagera ku bihumbi 7.313 barimo abagore ibihumbi 3.990 n’abagabo ibihumbi 3.323 bahurijwe mu matsinda anyuranye agamije gukora urugendo rugana ku bumwe n'ubwiyunge no kubaka umuryango nyarwanda.

Umuyobozi mukuru w'umuryango Interpeace wafashije muri ibi bikorwa Kayitare Frank ashimangira ko kubera inyungu ibi bikorwa byagize byabaye ngombwa ko byagurirwa mu tundi turere dutanu tw'igihugu.

"Mbere y'uko guherekeza amatsinda yo komorana ibikomere bya jenoside bitangira, imibare yerekanaga ko muri rusange abarokotse jenoside bagera kuri 30% bari hejuru y'imyaka 45 bafite ibimenyetso by’ihungabana, mu gihe urubyiruko rufite imyaka 27 rurimo n'urutarabonye jenoside rufite ihungabana ku gipimo cya 16%."

 Aha niho umuyobozi w'ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC Dr Jean Damascene Iyamuremye ahera asaba ko hakwiye kujyaho uburyo bwihariye bwo kwita ku rubyiruko no kumva ibitekerezo byarwo ku kurwanya jenoside.

Abakoze isesengura bashimangira ko iyi gahunda yageze ku ntego zayo ku gipimo cya 84% mu karere ka Bugesera.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu Clarisse Munezero atanga icyizere ko mu bihe biri imbere bitewe n'umusaruro byatanze mu Karere ka Bugesera.

Uturere twaguriwemo iyi gahunda hirya no hino mu gihugu turimo Nyagatare, Ngoma, Musanze, Nyabihu na Nyamagabe.



Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist