Umurambo Wa Gen (Rtd) Gatsinzi Uherutse Kwitaba Imana Wageze Mu Rwanda
Kuri iki Cyumweru ni bwo umurambo wa Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi uherutse kwitaba Imana wageze mu Rwanda, uvanywe mu gihugu cy’u Bubiligi aho yari arimo avurirwa.
Ku kibuga cy’indege umurambo we wakiriwe na minisitiri w’ingabo, Maj Gen Albert Murasira ari kumwe n’abandi bajenerali n’abofisiye bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda, RDF, ndetse n’abo mu muryango wa nyakwigendera.
Nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ingabo ibinyujije kuri twitter, gahunda yo kumuherekeza bwa nyuma izatangazwa.
Inkuru y’urupfu rwa Gen. (Rtd) Marcel Gatsinzi yamenyekanye tariki 6 Werurwe 2023.
Nyakwigendera yakoze imirimo inyuranye mu ngabo z’u Rwanda ndetse no muri guverinoma.
Yabaye umugaba wungirije w’Ingabo zirwanira ku butaka, yayoboye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS.
Yabaye Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2002 kugeza mu 2010. Nyuma yagizwe Minisitiri w’Impunzi n’Ibiza hagati ya 2010 na 2013.
Mu Kwakira 2013 ni bwo Gen Gatsinzi Marcel yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Src: RBA