Amaku Yo Hanze

ICC Yatanze Impapuro Zo Guta Muri Yombi Perezida Putin

Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), rwatanze impapuro zo guta muri yombi Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin kubera ibyaha by'intambara ruvuga ko byakorewe muri Ukraine.

Ubutegetsi bw’u Burusiya bwakomeje kwamagana ibi birego, ko ingabo zabwo zaba zarakoze ibyaha by’intambara muri Ukraine, nyuma y’umwaka bugabyeyo igitero.

ICC ivuga kandi ko ingabo za Putin bimwe mu byaha zakoze, harimo no kuvana abaturage ba Ukraine mu duce zamaze kwigarurira zikabajyana ku ngufu mu Burusiya.

Kugeza ubu ubutegetsi bw’u Burusiya ntacyo buratangaza kuri izi mpapuro zatanzwe.

Mu bandi bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi, barimo Maria Lvova-Belova, komiseri wa komisiyo y’uburenganzira bw’abana mu Burusiya.

Umushinjacyaha wa ICC, Karim Khan avuga ko hari ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu na Jenoside byakorewe muri Ukraine, nyuma y’umwaka w’intambara ihuje ibi bihugu.

Avuga ko mu ngendo 4 yakoreye muri Ukraine, yahabonye ibyaha byakorewe abana no kwibasira ibikorwaremezo by’abasivile.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist