SOCIAL

Gahunda Yo Kohereza Abimukira Mu Rwanda Irakomeje-Minisitiri Braverman

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman uri mu ruzinduko rw’akazi rwíminsi 2 mu Rwanda, aratangaza ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ikomeje.

Ibi yabitangarije i Kigali nyuma yo gusura imishinga itandukanye irimo n’ubwubatsi bw’amacumbi ya kijyambere.

Iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ni  kimwe mu ngingo zikomeye z’uruzinduko rwa minisitiri w’umutekano mu Bwongereza mu Rwanda.

Ibi bikaba birimo gukorwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abimukira bakomeje kujya mu Bwongereza  mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse na rimwe abenshi bagatakaza ubuzima muri izi nzira.

Iyi gahunda yo kubohereza mu Rwanda isanzwe ihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda n’u Bwongereza ariko mu minsi ishize  yagiye itambamirwa n’inkiko.

Gusa nubwo bimeze bityo hari icyizere ko aba bimukira bazazanwa mu Rwanda.

Mu kwezi kwa Kane umwaka ushize nibwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano  n’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta avuga ko u Rwanda rwishimira kuba mu bihugu byiteguye gutanga igisubizo kuri iki kibazo cyabimukira muri rusange.

Aba bimukira nibagera mu Rwanda  ntibazahabwa umudugudu wihariye ahubwo bazaturana n’abanyarwanda ndetse banafashwe guhanga imirimo mu rwego rwo kwiteza imbere.

U Bwongereza bushimangira ko u Rwanda rwubatse ubushobozi bw’imiyoborere myiza ndetse n’ibikorwaremezo byakwakira aba bimukira.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist