SOCIAL

AMAHUGURWA Y’ABASHUMBA KU BURYO BWO GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA NYAKURI BA YESU KRISTO: “ONE TO ONE DISCIPLESHIP”


Kuva ku wa 02 kugeza tariki 03 Ugushyingo 2021, mu kigo ISANO i Gikondo, habereye amahugurwa y’Abashumba b’Itorero Presibiteriyene mu Rwanda – EPR, bakorera umurimo w’Imana muri Kigali Presbytery. Intego nyamukuru y’aya mahugurwa yari ukurebera hamwe uburyo bwo guhindura abantu abigishwa ba Yesu Kristo. Uburyo bahuguweho ni ubwitwa “ONE TO ONE DISCIPLESHIP”, mu rurimi rw’icyongereza.

Mu gutangiza aya mahugurwa y’iminsi ibiri, Umuyobozi wa EPR-Kigali Presbytery Rev. Bienvenu MUSABYIMANA yahaye ikaze abayitabiriye kandi abifuriza kuzagira ibihe byiza. Yasobanuye intego y’amahugurwa, agaragaza ko guhindura abantu abigishwa ba Yesu Kristo ari inshingano nkuru y’Itorero ry’Imana. Yongeyeho ko iyi ntego ikomoka muri Bibiliya, nk’uko tuyisanga muri Matayo 28:19-20.

Ubu buryo bwo guhindura abantu abigishwa ba Kristo, bwiswe “ONE TO ONE DISCIPLESHIP” bufite imizi muri Bibiliya ariko bwakoreshejwe cyane mu Itorero ry’Abapresibiteriyene bo mu gihugu cya Koreya y’Amajyefo. Ubu buryo bushingiye ku “kwigisha umuntu ku wundi”, buri mukristo wese akiyemeza kwegera abandi bantu bamukikije, akababwira Ubutumwa Bwiza, akabatoza, akabahindura abigishwa ba Yesu Kristo! Izi nyigisho zatekerejwe kandi zitegurwa nyuma yo kubona ko abantu benshi bari mu Itorero rya Kristo ariko badasobanukiwe bihagije ibijyanye n’Ijambo ry’Imana na Bibiliya! Mu kwigisha izi nyigisho, hifashishwa gusa Ibyanditswe Byera (Bibiliya). Bagaragaje ko intego nkuru ya Bibiliya atari ukumenyesha abantu ubumenyi busanzwe, ahubwo ni ukubamenyesha urukundo n’ubuntu by’Imana.

Zimwe mu ngingo n’ibitekerezo byaranze aya mahugurwa ni ibi bikurikira:

Abiga Ijambo ry’Imana bakwiye kuryigana ubushishozi, umutima ukunze no kwizera. Iyo bishobotse kandi biba byiza iyo abantu biga Ijambo ry’Imana bandika ibyabafashije kurushaho. Gusoma Bibiliya buri munsi bibashisha abizera kurushaho kubaha Imana, kuyumvira no kuyizera. Ijambo ry’Imana abantu basabwa kuryigana ubwenge bukomeye kuko ririmo ubutunzi bwinshi. Ni ngombwa kumenya ko kwiga bitandukanye no gusoma bucece, ni yo mpamvu abiga Ijambo ry’Imana basabwa igihe cyose gufungura imitima yabo n’ubwenge kugira ngo bashyikire icyo Umwuka Wera abahishurira.

Uwifuza guhindura abandi abigishwa ba Yesu Kristo asabwa kuba incuti y’Imana, akagira igihe gihagije, kihariye cyo kwihererana n’Imana kandi akagira umutwaro wo guhindura abandi. Gusabana n’Imana neza bisaba kubitegura neza: ahantu hateguwe neza, kujya kure y’urusaku rw’abantu n’igihe kiza. Kwihererana n’Imana si igihe cyo kwiga Bibiliya, ahubwo urayisoma, ugaceceka, ubundi ukumva icyo Imana ikubwira.

Ni byiza gusobanukirwa ko gusenga atari ugusaba gusa, ahubwo ni uburyo bwo kuganira no gusabana n’Imana! Ntibivuga gusubiramo hato na hato amagambo yanditswe mu bitabo cg akunzwe gukoreshwa mu matorero, ahubwo ni ukubwira Imana ikikuri ku mutima. Isengesho ryacu turibwira Imana, mu izina rya Yesu Kristo, hanyuma Mwuka Wera akabitugerezayo. Yesu Kristo ni umuhuza wacu n’Imana Data ariko n’igihe dusenga Mwuka Wera ni we udusabira. Umuntu wese wemera Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza we abasha gusabana n’Imana mu isengesho. Abantu basenga ni bo babasha guha Imana icyubahiro, na yo ikabafasha gukura mu buryo bw’umwuka.

Guhindura abantu abigishwa ba Yesu Kristo bisaba ko abantu bemera kugira ubusabane hagati yabo no hagati yabo n’Imana. Ubusabane bwa Yesu Kristo n’abamwizera ni igikorwa cyatangiriye ku musaraba, kuko ari ho Umwami Yesu yunze abantu na Se! Igihe abizera bateranye bagomba kuba bagaragaza ukwera n’icyubahiro cy’Imana, bamamaza icyubahiro no gukomera kwayo ariko bigakorwa mu kuri no mu mwuka (Abalewi 10:3; Yohana 4:23).

Ni ngomba kumenya ko uburyo bwo kuramya Imana nta muntu ubwigisha undi, kuko buri wese yifata uko umutima we umwemeza kandi bishingiye no ku muco we gakondo cg uw’Itorero rya Kristo abarizwamo. Ubusabane mu mwifato, amasengesho, indirimbo n’ibindi bimenyetso, byose byunganirwa no gutura Imana ibifatika (amaturo n’inkunga zikomeza umurimo w’Imana). Kwagura ubusabane bw’abigishwa ba Yesu Kristo bisaba kwemera no kubaha ubudasa bw’abagize umuryango w’Imana (Abefeso 4:7), gukundana no guca bugufi (Yohana 13:4ss), kuzamurana, gufashanya, guhumurizanya, gutabarana no gushyigikirana.

Abifuza kuba abigishwa ba Yesu Kristo bagomba kumenya ko imyitwarire yabo, ibikorwa byabo imvugo zabo bigize ubuhamya bubaherekeza mu mibereho yabo y’igihe cyose. Guhindura abandi abigishwa ba Yesu Kristo bisaba kuba umuntu ubikora afite ubuhamya bwiza ariko abasha no guhamiriza abandi ibyo Yesu Kristo yamukoreye, yahinduye mu buzima bwe. Dore uburyo rusange abantu bakunze kwitwaramo ariko bikangiza ubuhamya bwabo:

-         Guhora bakimbiranye, bashyamiranye,

-          Koroshya ibintu, guterera iyo no guhuza ibidakwiye (umwijima n’umucyo),

Ni byiza korohera abandi ariko ntibikwiye ko umwigishwa wa Yesu Kristo yivanga cg ngo yakire ibibi by’abandi kuko icyaha si cyo cyatuzanye mu isi! Imana ntishishikazwa gusa n’imitwarire y’abantu mu rusengero, ahubwo ishaka ko abantu banayigaragaza mu buzima bwabo, n’imirimo yabo ya buri munsi! Mu byo abantu bakora (imirimo ya buri munsi) byose bakwiye kubikora bahimbaza Imana (Abakolosayi 3: 23). Ubuhamya bw’umukristo ni ukubwira abandi icyo azi kuri Kristo n’icyo akora mu buzima bwabo. Birashoboka ko abantu benshi batinya guhamya kuko baba batiyizeye neza mu buryo babanye n’Imana n’uburyo babigaragaza mu maso y’abandi! Nyamara kimwe mu bisubizo by’izi mbogamizi ni ukubaho mu buzima butarimo uburyarya n’ikinyoma. Ubuhamya bwiza mu magambo no mu bikorwa bituma abandi bose, abizera n’abatizera babasha guhimbaza Imana.

Abitabiriye aya mahugurwa kandi baganirijwe ku busobanuro n’umumaro byo kuzura Umwuka Wera. Basobanukiwe ko Umwuka Wera atuye muri buri wese wizera Yesu Kristo. Ni we utuma abizera bavuka ubwa kabiri kandi bakabaho ubuzima bushingiye kuri Kristo (Yohana 14: 16-17). Kuzura Umwuka Wera bivuga kuyoborwa no gushobozwa na wo kugumana na Kristo. Kugumana na Kristo ni ukubaho umwishingikirijeho muri byose. Kwemera no kwizera ko agutuyemo kandi ubushobozi bwe bukorera muri wowe, bityo ukabasha kubaho mu kubaha Imana. Kuzura Umwuka Wera ni ukuguma mu bushake n’imbaraga z’Imana zihindura ubuzima; imibereho y’umuntu igahinduka nk’iya Yesu Kristo. Gusa, kuzura Umwuka Wera no kugengwa na wo ni urugendo rw’igihe kirekire kandi rukomeza (1 Abakorinto 2: 10-16). Kuzura Umwuka Wera ni ukubaho abantu bayoborwa n’Ijambo ry’Imana kandi bagirana n’Imana ubusabane buhoraho.

 

Nyamara ariko, ibyo ntibibuza bo bafite Mwuka Wera bahura n’ibigeragezo ndetse n’ibishuko. Imana ni yo ishoboza abayizera, ikabaha imbaraga zo kunesha. Muri ubu buryo bw’ivugabutumwa, rikorwa umuntu ku muntu, abakristo babasha kubaka ubumwe hagati yabo, bakaganira ku bibagerageza n’ibibagora nk’ibishuko, bikabafasha kwiyubakamo imbaraga. Urugendo rwo gutsinda ibishuko n’ibigeragezo rushingira ku gusenga, kwiga Ijambo ry’Imana no kuyubaha.

Urugendo rwo guhinduka abigishwaba Yesu Kristo rusaba ko abizeba bagira umuco wo kumvira. Uku kumvira gushingiye ku kubaha Imana n’Ijambo ryayo, kumvira ababayobora ndetse no kubahana hagati yabo. Kumvira ukuri kw’Imana bishoboza abizera kugira urukundo no kubona ibisubiza by’amasengesho. Abumvira Imana kandi babona umugisha mu buryo butandukanye nk’uko Ibyanditswe Byera bibigaragaza. Umukristo wumvira kandi ahabwa ubushobozi bwo gukora ibyo Kristo yagakoze cg yakoraga; kandi ikinyuranye n’ibyo ni umuvumo w’uburyo butandukanye.

Ni byiza kandi gusobanukirwa ko Itorero rya Kristo ari abakristo ubwabo. Ababatijwe bose ni abakozi b’Imana, baba ari abakristo basanzwe n’aberejwe umurimo wihariye. Ababaye abigishwa ba Yesu Kristo rero bahamagarirwa gukora no gushyigikira Itorero rya Kristo mu buryo bwose. Impano n’ubushobozi Imana iha abayizera bikwiriye kubyara umusaruro kandi bigakoreshwa ku bw’icyubahiro cy’Imana. Nyamara, kugirango ibyo byose bishoboke, ni ngombwa ko abantu bose batera intambwe yo kwitoza kubikoresha neza no kubaha Imana (1Timoteyo 4: 8).

Ni ngombwa kandi ko abakristo basobanukirwa neza isi bakoreramo umurimo w’Imana. Abenshi bibwira ko gukorera Imana no kuyikiranukira bigarukira mu rusengero gusa cg mu yandi matsinda mato bisangamo. Nyamara guhindurira abandi kuri Kristo ntibikwiye kugira umupaka; umuhamagaro n’umurimo w’Imana bigomba gukorwa na buri wese wakiriye Umwami Yesu, ahantu hose kandi igihe cyose. Ubu buryo bukorwa umuntu ku muntu ndetse no mu matsinda mato ku buryo abantu babasha gusobanura no gusobanukirwa Ijambo ry’Imana mu buryo bwimbitse.

Mu gusoza aya mahugurwa, abayitabiriye bagaragaje ko banyuzwe n’inyigisho bahawe kandi bashimira ubuyobozi bwa EPR-Kigali Presbytery bwayateguye. Abashumba kandi bagaragaje ko ubumenyi bahawe bagiye kubwifashisha mu guhugura abandi bakristo, muri paruwase bayoboye, kugira ngo bakomeze uyu murimo wo guhindurira benshi kuba abigishwa ba Yesu Kristo, hifashishijwe ubu buryo bwiswe “ONE TO ONE DISCIPLESHIP”. Asoza aya mahugurwa, Umuyobozi wa EPR-Kigali Presbytery Rev. Bienvenu MUSABYIMANA yashimiye abayitabiriye kandi abasaba ko ibyo bahuguriwe babibyaza umusaruro kugira ngo uwo murimo wo guhindura abantu abigishwa ba Yesu Kristo ushoboke.


Umwanditsi:

Pr. Deogratias NIYITEGEKA 


Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist