SOCIAL

Rwanda: Ingo Zirushaho Gusobanukirwa Akamaro K’ubwuzuzanye Bw’abagabo N’abagore Zigenda Ziyongera

Mu gihe ubushakashatsi ku mirimo yo murugo bugaraza ko abagore b’abanyarwanda bakora imirimo yikubye inshuro eshatu ugereranije n’ikorwa n’abagabo, bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali bagaragaza ko iki ari ikibazo cy’umuco nyarwanda uteganya ko abagore aribo bagira uruhare runini mu mirimo itandukanye ikorerwa mu ngo zabo. Ku rundi ruhande hari abasanga iki ari ikibazo cy’imyumvire ihabanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere.

Mu  Mudugudu wa Giheka, mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo twasanze abagabo n’abagore bungurana ibitekerezo ku ruhare rw’umugabo n’umugore mu gufatanya imirimo yo mu rugo rwabo igihe bombi bafite umwanya.

Ni ingingo yabagoye kumvikanaho kuko bamwe bavuga ko umugabo n’umugore bagomba gufatanya iyi mirimo nta yandi mananiza, abandi bagasanga bidakwiye ngo kubera ko byaba ari ukwica umuco no kwirengagiza ko umugabo n’umugore baremye mu buryo butandukanye

Ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagoreUN Women, mu turere umunani two hirya no hino mu gihugu, bugaragaza ko mu cyaro umugore akora amasaha 7 ku munsi  imirimo idahemberwa ugereranije n’amasaha abiri gusa umugabo akora bene iyi mirimo.

Mu batuye mu mijyi umugabo akora amasaha abiri nk’uko bimeze kuri mugenzi we wo mucyaro, ariko umugore wo mu mucyaro akora iminota 12 irenga ku masaha  6 n’niminota 54 mugenzi we wo mu mujyi amara mu mirimo y’ubucogocogo bwo mu rugo.

Bamwe mu baturage bavuga ko iyo abagize umuryango by’umwihariko umugabo n’umugore bafatanije iyi mirimo uko bikwiye bituma imiryango yabo irushaho gutera imbere.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ,Pr. Bayisenge Jeannette avuga ko umubare w’ingo zirushaho gusobanukirwa akamaro k’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore wiyongera buri mwaka, ubu imbaraga nyinshi ngo zirashyirwa mu kwigisha abana n’urubyiruko iryo hame

UN Women igaragaza ko iki kibazo kigaragara ku isi hose, ariko mu bihugu byateye imbere cyoroshywa n’uko abaturage babona ibikoresho biborohereza akazi ko mu ngo bigatuma abagabo bagakora bagakunze ugereranije n’aho bagakora mu buryo busa n’ubwa gakondo.

Aha hatangwa urugero  rw’umubare w’abagabo bemera guteka igihe bafite ibikoresho by’ibanze nk’amazi, amashanyarazi na gaz hafi yabo, ugereranije n’abatekesha inkwi n’amakara kandi basabwa gukora urugendo rwo kujya gushaka amazi hanze y’urugo.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist