SOCIAL

MINEDUC Irasaba Abigisha Ururimi Rw’Igifaransa Kwifashisha Uburyo Bugezweho Bwo Kwigisha

Minisiteri y’Uburezi irasaba abigisha ururimi rw’Igifaransa kwifashisha uburyo bugezweho bwo kwigisha kugira ngo barusheho gufasha abanyeshuri kumenya neza urwo rurimi, no kugendana n’icyerekezo cy’iterambere cy’igihugu.

Ibyo byatangajwe kuri uyu wa Mbere ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa Francophonie.

Mu ishuri ryisimbuye TTC Kabarore mu Burasirazuba bw’u Rwanda, abanyeshuri bariga ururimi rw’igifaransa babinyujije mu ndirimbo, bumwe mu buryo bugezweho bufasha kwiga indimi z’amahanga muri iki gihe.

Gukoresha bene ubu buryo bugezweho ni kimwe mu bigaragara muri gahunda y’igihugu yo kwigisha igifaransa iva 2022 ikagera 2025 yatangajwe ku mugaragaro na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Mbere hizihizwa umunsi mpuzamahanga wa francophonie. 

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya avuga ko ubu buryo bugendanye n’icyerekezo gishya cy’igihugu.

Abarezi basanga gushyira mu bikorwa iyi gahunda bizafasha guteza imbere ubumenyi mu rurimi rw’Igifaransa n’ubwo urugendo rukiri rurerure.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre asanga kuba u Rwanda rwarahisemo kwigisha indimi nyinshi z’amahanga ari icyerekezo cyiza kizafasha igihugu gutera imbere.

Bigendanye n’ibyo u Rwanda rukeneye n’amahitamo yarwo kuko rushaka kuba ihuriro ryafurika ivuga icyongereza n’ivuga igifaransa. Abanyarwanda tuzi ko bavuga ikinyarwanda,icyongereza cyigishwamo ariko ubuyobozi bukuru bwabonye ko n’igifaransa gikenewe tukaba twavuga ko igifaransa cyakoreshwa mu buhahirane n’itumanaho.

Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi mpuzamahanga wa Francophonie, umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, Louise Mushikiwabo yagaragaje ko ari ngombwa kwita ku nganda ndangamuco n’akamaro zifite mu buzima bw’igihugu.

Yagize ati "Mukwiye guhabwa agaciro n’inzego zose za Leta iz’abikorera. Imiryango y’ubutwererane na ntera nkunga kuko mubumbatiye ubukungu bw’urunyurane rw’imico mu bihugu byacu bikoresha igifaransa cyane cyane guhanga ibishya ku rubyiruko.Mukwiye kwitabwaho kuko iterambere ry’inganda ndangamuco rikwiye kurushaho guteza imbere ubukungu bw’ibihugu no guhanga umurimo."

Zimwe mu ngingo zigaragara muri gahunda nshya y’igihugu yo kwigisha igifaransa  harimo kongera umubare n’ubushobozi bw’abigisha urwo rurimi no kubahugura ku buryo buhoraho,kwigisha igifaransa kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugera mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye n’izindi.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist