SOCIAL

Abadepite Bagaragaje Ko Hari Aho Amasaha Mashya Agenga Umurimo Atubahirizwa

Abadepite bagize bagize komisiyo y’ imibereho y’ abaturage, basanga byari bikwiye ko amasaha y' akazi ajyanishwa no kubaka umuryango mwiza.

Ibi bakaba babigaragaje ubwo abagize iyi komisiyo batangiraga gusuzuma umushinga w'itegeko rihindura itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.

Amezi agiye kuba atatu isaha yo gutangira akazi ivuye saa moya ibaye saa tatu. Ni ibintu abadepite bagaragaza ko bifite akamaro kanini mu rugendo rwo kubaka umuryango mwiza kandi utekanye. Gusa ngo basanga hari n’ibikwiye kongerwamo imbaraga cyane cyane  ubukangurambaga mu bikorera n'ibindi. 

Depite Basigayabo Marcelline yagize yagize ati “Ndashaka ko batubwira neza, ubugenzuzi mbere yuko hafatwa iki cyemezo kugira ngo barebe ko uburezi n’uburere bw' abana bwarasubiye inyuma mbese ibyo bakoze bikaba bishingiye ku nyigo.”

Na ho Depite Uwanyirigira Gloriose we avuga ko nubwo amasaha y’akazi yahindutse hari inzego zitigeze ziyubahiriza.

Yagize ati “Abakoresha benshi ntibabyubahiriza, kandi uwo kubatabara ni Leta ntawundi, kandi ibyo byo kurega umukoresha inaha murabizi ko hari igihe bitagenda neza kuko anakwiyenzaho ejo akaba yakwirukana.” 

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo komisiyo y'imibereho y'abaturage yatangiye gusuzuma umushinga w'itegeko rihindura itegeko ry'umurimo mu Rwanda ryo mu mwaka wa 2018, harimo no kwemeza ingingo z’izi mpinduka ku masaha y' akazi. 

Depite Uwamariya Odette, Perezida wa komisiyo y’imibereho myiza mu mutwe w’abadepite, ashimangira ko  izi mpinduka zije mu nyungu z’umuturage by’umwihariko  zigamije kubaka umuryango mwiza hatirengagijwe n'iterambere ry' umurimo. 

Ati “kimwe mu byo guverinoma igaragaza kandi natwe dushyigikiye ni uko abagize umuryango bakora akazi ariko bakita no ku nshingano bafite nk’ababyeyi harimo no kugumana n’abana ndetse no kubategura bakajya kwiga bameze neza kuko umwana wabyutse saa kumi z’ijoro  amasaha y’ishuri nyirizina agera yongeye gushaka gusinzira.” 

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan avuga ko umwanzuro wo kugabanya amasaha y'akazi n'isaha yo gutangiriraho akazi by’umwihariko uzakomeza gukorwaho ubukangurambaga haba mu bigenga no kunoza uburyo ushyirwa mu bikorwa, ariko ko ibyiza byazanye ku muryango byatangiye kwigaragaza muri aya mezi atatu ashize. 

Yagize ati  “N’abadepite babigarutseho bavuga ko babonye impinduka ku bana bato, biga mu mashuri abanza n’ay’inscuke ariko aba bato cyane cyane  kuba ubu  batangira sa tatu bituma  babyuka ku gihe bakiga neza ibi rero ni byo bifasha abana, kandi ibi bifasha n' ababyeyi uko bagomba gukora bameze neza batekanye baziko abana bameze neza, umubyeyi yaruhutse yakoze siporo n’abana be,  rero muri rusange  umubyeyi agomba kugira umwanya uhagije wo kurera abana.”

Mu minsi ishize imwe mu miryango itari iya Leta irengera uburenganzira bw'abakozi yari yagaragaje ko nubwo guverinoma yari yanzuye ko amasaha y'akazi ahinduka byari ingenzi ko uwo mwanzuro uhuzwa n'itegeko ry' umurimo.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist