SOCIAL

MENYA AMAKURU KU BIJYANYE NO GUSINZIRA KU MWANA W’AMEZI 3.5 N’ICYO WAMUFASHA



Umwana w’amezi hagati ya 3.5 na 6 aba afite byibura ibiro hagati ya 5-11. Ni ukuvuga ko aba afite imbaraga zihagije zo gutegereza hagati y'igihe yanywereye amata cg ibere n’igihe ari bwongere kubihererwa. Muri aya mezi abana batangira gusinzira amasaha menshi akurikiranye nijoro, ariko kandi hari abana bamwe bakanguka vuba kuko bakenera cyane kunywa nijoro. Ibyo na byo birasanzwe. Kuri ayo mezi, umwana atangira kwishakamo imbaraga ndetse akagerageza gushaka igisubizo cy’ikibazo afite. Urugero, mu gihe ashonje atarabona umuha icyo anywa cg se yumva ashaka gusinzira akarya intoki.

Kuva kuri aya mezi, umwana na we aba yumva afite icyizere.

Byongeye kandi, isaha y’umubiri we iba itangiye kumenyera kugendera ku gihe cy’amasaha 24. Umwana w’ayo mezi aba ashobora gusinzira atari mu buriri bwe asanzwe aryamamo ndetse aba ashobora no gusinzira muri mu rugendo.

Kuri ayo mezi kandi umwana aba ashobora gusinzira inshuro 3 ku munsi mu gitondo, nyuma ya saa sita na nijoro.

 

IBIMENYETSO BYAKWEREKA KO UWO MWANA AFITE IBITOTSI

 Bimwe mu byakwereka ko uwo mwana ashaka gusinzira ni ibi :

kurira, kwayura, gukuba amaso, kurekeraho gukina no kutita ku bantu bari kumwe, … ! Kuri aya mezi kandi ni cyo gihe cyiza cyo kumenyereza umwana ibyo umukorera n’isaha ubikoreraho.

NI GUTE WAFASHA UWO MWANA GUSINZIRA NEZA

 Nta buryo bwiza cyangwa bubi bwo kuryama ku mwana wawe. Ikintu cy’ingenzi ni uguhitamo uburyo wishimiye kandi bujyanye n’imiterere y’umwana. Gusa, hari zimwe mu nama zishobora gufasha umwana gusinzira neza:

·      Kuko gahunda y’umwana ku munsi iba itangiye kugaragara, ugomba guhora uyishyira mu bikorwa ku gihe cyane cyane iyo kuryama.

·      Ugomba guhora usubiramo ibyo umukorera mbere yo gusinzira kugira ngo amenye kandi yitegure igihe cyo kuryama (urugero: kumukarabya, kumubwira inkuru, kumukorakora, kumwiyegamizaho,…). Ugomba guhitamo icyo asa n’aho akunda cyane ko umukorera mbere yo kuryama akaba ari cyo ukora.

·      Gukorakora (massage) umwana bishobora kumufasha gusinzira kuko bimufasha kuruhuka kandi bigatuma umubiri uvubura umusemburo wa melatonine utuma umuntu asinzira.

·       Igihe umaze kumukorera ibyo yamenyereye mbere yo kuryama, ushobora kumushyira mu buriri bwe mbere y’uko asinzira kugira ngo atangire kwiga gusinzira wenyine.

·      Ushobora kandi kumwonsa cyangwa kumuha amata kugeza asinziriye.

·      Mu gihe umwana atangiye kwerekana ibimenyetso by’umunaniro, ntugatinde kumuha ibikenewe ngo asinzire kuko iyo utinze ushobora gutuma agorwa no gutuza ngo abone ibitotsi.

·      Niba wonsa ariko umwana ntasinzire igihe kinini, jya wirinda ikawa mu binyobwa byawe cg ibindi biribwa bifitanye isano n’ikawa kuko ikawa inyura mu mashereka.

N’ubwo umwana aba amaze kugira gahunda agasinzira atakugoye hari igihe bibaho ko adasinzira uko bisanzwe. Hari ibintu byinshi bifitanye isano no gukura k’umwana n’ubuzima bwe bishobora guhungabanya ibitotsi bye.

ZIMWE MU MPAMVU ZITUMA UMWANA AKANGUKA NIJORO

 

Gukanguka k’umwana nijoro ntibigomba kukubera umutwaro kuko na we akanguka kubera impamvu. Zimwe muri zo ni izi zikurikira:

-        Gukanguka ashonje,

-        Kuba afite ubwoba akeneye guhumurizwa no kumva umuntu hafi ye,

-        Gukura, nko kumera amenyo,

-        Kurwara,

-        Kwimuka mukava aho asanzwe amenyereye,

-        Gukorana nawe urugendo rukamunaniza, n’ibindi.

 Ntucike intege igihe cyo guhungabana iyo kirangiye, urongera ugasubukura gahunda zawe musanzwe mumenyereye ngo asinzire.

 Ibitotsi by’umwana w’amezi 6 na 12

Umwana wo muri ayo mezi akenera kumva afite umutekano kugira ngo asinzire neza.

Dore bimwe mu byo wakora kugira ngo umufashe gusinzira neza:

·      Ushobora gusiga ufunguye umuryango w’aho aryamye cg se ugacana itara ryaka gake cyane.

·      Gutereka aho areba ibintu asanzwe amenyereye nk’ibikinisho, … (si byiza kubishyira mu buriri bwe).

·      Gucuranga umuziki udasakuza, … !

·      Gukora ibintu byose uzi bimufasha gutuza.

 

Ni ibisanzwe ko umwana uri hagati y’amezi 6 na 12 akanguka nijoro kandi akongera akifasha gusinzira wenyine, cyane cyane iyo wamushyize mu buriri bwe mbere y’uko afatwa n’ibitotsi (asinzira). Igihe akangutse ntugahite umukura mu buriri, jya utegereza gato urebe ko yongera gusinzira wenyine, nadasinzira ubone kumufasha gusinzira umwegera kandi umuhumuriza.

Iyo umwana agize amezi 8 atangira gutinya kuba wenyine, akanga kuryama nta we bari kumwe, rimwe na rimwe agakanguka nijoro. Icyo gihe aba akeneye guhumurizwa no kumuba hafi buhoro buhoro akagenda amenyera kuryama bitabaye ngombwa ko aba ari kumwe n’undi muntu. Igihe umujyanye kuryama akarira ntukamureke ngo akomeze arire ngo arageraho asinzire, kuko hari igihe bimutera kwiheba akumva atitaweho cg bikamuremamo ubwoba bw’igihe kirekire. Jya umubwira ko ari isaha yo kuryama, ugende ujye ugaruka hashize akanya kumuhumuriza ageraho agasinzira. Ushobora no gutera intebe hafi ye, ukamukoraho kugira ngo asinzire.

 

Si byiza gukomeza gusakabaka, cg se kwinjira usohoka aho umwana aryamye.

Abana bamwe barengeje amezi 6 bakomeza gushaka icyo kunywa nijoro. Igihe abikeneye ugomba gukomeza umuha ibere cg se ibindi anywa kugeza igihe uzabona ko bikwiye kubimukuraho. Iyo ushaka kubimukuraho ntugomba guhutiraho, ugomba kugenda ubigabanya buhoro buhoro. Ugabanya inshuro umuha icyo kunywa kugeza igihe azamenyera kutanywa nijoro.

 

Tubashimiye uburyo mukomeje kubana natwe mu kumenya uko twafata neza abana bakiri bato kandi tubararikiye kuzakomezanya natwe mu biganiro bizakurikiraho. Mu gutegura iyi nkuru, twifashishije ibiganiro twagiranye n’abantu batandukanye, ubushakashatsi twakoze, ndetse n’ibitekerezo twakuye ku  rubuga rwa www.naitreetgarandir.

Umwanditsi:

Mme Pelagie NAHAYO

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist