U Rwanda N’abafatanyabikorwa Mu Bufatanye Mu Guhangana N’ihindagurika Ry’ikirere
Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ivuga ko imikoranire myiza n'abafatanyabikorwa bayo ari kimwe mu bifasha kubona ingengo y'imari yakoreshwa mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere.
Ibirebana no guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere ni kimwe mu byaganiriweho mu nama yahuje Ministeri y'imari n'igenamigambi ndetse n'abafatanyabikorwa bayo barimo za ambasade, ibigo n'imiryango mpuzamahanga ikora mu birebana n'imari.
Ikigamijwe ni ukuganira ku bijyanye nuko icungamutungo rusange rya Leta ryanozwa mu rwego rwo gufasha igihugu kugera ku iterambere rirambye.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda REMA, Kabera Juliet, yagaragaje ko mu guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere, hari gahunda yo gutunganya ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali nka bumwe mu buryo bwo kwirinda imyuzure.
Yagize ati “Twamaze gukora inyigo,ubu turi gushaka ibigo by'abikorera twafatanya muri iyo gahunda yo gutunganya ibishanga muri Kigali tuzahera ku bishanga birimo igishanga cy'ahahoze inganda i Gikondo, Nyabugogo, igishanga kiri hafi ya La Colombiere na UTEXIRWA. Tugenda tubona abafatanyabikorwa bifuza kuza muri uyu mushinga bitewe nuko ari umushinga ufite icyerecyezo kigari,bamwe muri mwe twamaze kubiganiraho kandi mugenda mwongeramo andi mafaranga.”
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Imari n’Igenamigambi Richard Tusabe avuga ko imihindagurikire y' ikirere ari ikibazo giteye impungenge isi muri rusange n'u Rwanda rurimo ikaba ari yo mpamvu bakorana n'abafatanyabikorwa mu guhangana n acyo.
Ati “Ni ukureba ese ayo mafaranga yava he? Twayabona dute? Twayakoresha dute? Na raporo zatangwa gute kugira ngo tugire ibipimo bigenderwaho bituganisha kumenya niba ibyo twiyemeje tubigeraho. Ni andi mahirwe yo kureba uko twakubaka igihugu cyashobora guhangana n’izo mpinduka z'ikirere ku buryo ibibazo byose byashobora guterwa na yo tutategereza ko bitugeraho ngo tubone guhangana na byo ahubwo duhangane na byo hakiri kare bitaraba.”
Umuyobozi ushinzwe ubutwererane muri Ambassade y' u Bubiligi mu Rwanda Jean Michel Swalens we avuga ko abafatanyabikorwa ba Leta barimo igihugu cye biteguye gukomeza gushyigikira u Rwanda.
Ati “U Rwanda rugenda rutugezaho ibyo rwifuza ko twafatanya mu birebana no guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere, nk'ibihugu byombi hari gahunda twifuza gutangira mu mwaka 2024 izaba irebana by'umwihariko no guhangana n'izo ngaruka mu bikorwa by'ubuhinzi ndetse no gutuganya umujyi mu buryo burambye .Bimwe mu bizakorwa ni ugukora ubuhinzi bwahangana n'imihindagurikire y'ikirere, uko abahinzi babyitwaramo mu gihe habaye impinduka mu buryo imvura yari isanzwe igwa, impinduka mu bushyuhe, kumenya guhitamo imbuto n'uburyo bwiza bwo guhinga, byose bigamije guhangana n'imihidagurikire y'ikirere.”
REMA ivuga ko ubushyuhe bukabije bwagaragaye mu minsi ishize mbere yo gutangira kugwa ku imvura aho bwageze kuri degre celisius 32, ari imwe mu ngaruka z'imihindagurikire y' ikirere.
Ubushakashatsi bukorwa bukaba bugaragaza ko hatagize igikowa,isi izakomeza guhura n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere.