SOCIAL

Rusesabagina Na Nsabimana Callixte Bahawe Imbabazi

Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara bari bafunzwe kubera nyuma yo guhamwa n'ibyaha by’iterabwoba, bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika nyuma yo kwandika bazisaba.

Itangazo ryashyize ahagaragara ba Minisiteri y'Ubutabera kuri uyu wa Gatanu, risobanura ko nyuma y’icyemezo cy’Inama ya Minisitiri yo kuwa 24/3/2003, hanashingiwe kandi ku ngingo ya 228 y’Itegeko rigenga Imiburanishirize y’Imanza Nshinjabyaha, ibihano by’igifungo by’abantu bakurikira bahamwe n’ibyaha bijyanye n’iterabwoba byababariwe n’Iteka ryaPerezida wa Repubulika, nyuma yo gusuzuma no kwemera ugusaba imbabazi kw'aba bagabo babiri.

Abandi bantu18 bahoze ari abarwanyi b’umutwe MRCD-FLN bahamijwe ibyaha mu rubanza rumwe n’abari abayobozi babo Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana nabo bahawe imbabazi hashingiwe ku Ngingo ya 229.

Mu mategeko y’uRwanda, guhabwa imbabazi z’igihano ntibihanagura icyaha uba warahamijwe n’inkiko.

Minisiteri y'Ubutabera ivuga ko umuntu wese ufunguwe igihe yari yarakatiwe kitageze, iyo yongeye gukora icyaha nk’icyo yari yarahamijwe, imbabazi z’igihano yari yarahawe zita agaciro bityo akarangiza igihano yari yarahawe nk’uko byagenwe mu Iteka rya Perezida wa Repubulika.

Ibindi bihano byatanzwe n’inkiko, nk’indishyi zagenewe abahohotewe, ntabwo birebwa n’ivanwaho ry’ibihano, byo bigomba gushyirwa mu bikorwa. 

Abandi bantu bahamwe n’ibyaha mu madosiye adafitanye isano n’abavuzwe nabo bahawe imbabazi hashingiwe kungingo ya 228, aba ni Ronaldo Bill Rutayisire, Justin Nsengiyumva na Ephraim Rwamwenge.

Minisiteri y'Ubutabera ivuga ko abandi bantu 358 bari barahamijwe ibyaha bitandukanye nabo bahawe imbabazi rusange hashingiwe kungingo ya 229.

Muri Nzeri 2021 nibwo Urukiko rwakatiye Paul Rusesabagina gufungwa imyaka 25 kuko rwasanze hari bimwe mu byaha byamuhamaga bijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba yari akurikiranweho. 

Ku bandi baregwaga muri uru rubanza 8 bakatiwe gufungwa imyaka 20 barimo Nsabimana Callixte wiyise Sankara, Matakamba Berchmans, Bizimana Cassien, Nsabimana Jean Damascene (Motari), Nizeyimana Marc, Byukusenge Jean Claude, Ntibiramira Innocent na Shabani Emmanuel.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist