SOCIAL

UBURYO BWIZA BWO GUFATA IMITI


Wowe usoma ibi waba warigeze kurwara ukajya kwivuza bakakwandikira imiti ndetse bakakubwira n’inshuro ugomba kuyinywa.

Ese waba uzi impamvu bakubwira kuyinywa inshuro imwe (1), ebyiri (2), eshatu (3), enye (4), cg mu bundi buryo ?

Akenshi baratubwira ngo iyi miti uzajya uyinywa rimwe ku munsi mu gitondo gusa cg nimugoroba gusa, ngo uzajya uyinywa mu gitondo na nimugoroba cg se  mu gitondo saa sita na nimugoroba !

Nk’uko tubikesha urubuga rwa « CEA », bikekwa ko imwe mu mpamvu bahisemo kujya babwira abantu barwaye igihe cyo kunywa imiti badatsindagira amasaha ari uko abantu bayibagirwaga. Kuko gufata mu mutwe mu gitondo saa sita na nimugoroba byoroshye kuruta ko bakubwira saa kumi n’ebyiri, saa munani na saa yine.

Umuti wose wizweho kandi watangiye gukoreshwa, ugira amabwiriza ajyanye n’icyo uvura, ingaruka zawo, ibyo utagomba kuwuvanga na wo, ugira igihe ugomba gufatirwa n’ingano yawo ugomba gufata.

Hari imiti inyobwa mbere yo gufata ifunguro, mu gihe uri gufata ifunguro cg se nyuma yo gufata ifunguro ; ibyo byose na byo biba bifite impamvu.

Kumenya uko umuti ukora iyo ugeze mu mubiri ni ingenzi kuko bituma umenya uburyo ugomba kuwutanga cg kuwufata, igipimo cyawo n’ingaruka zawo.

Iyo ufashe umuti ukora ute mu mubiri?

Umuti wose ufashwe ukora urugendo mu mubiri kuva uwinjiyemo kugeza ugeze ku ntego yawo ndetse ukaza no kuwusohokamo.

Urwo rugendo ni rwo mu buvuzi bw’imiti babumbira muri izi ntambwe zikurikira :

1.    Iyinjizwa ry’umuti mu mubiri :  ni uruhurirane rw’ibintu bikorwa kuva umuti ukinjira mu mubiri kugeza ugeze mu maraso (absorption).

2.    Ukwihinduranya k’umuti (mu gifaransa bita « metabolisme ») :Umuti iyo ugeye mu mubiri wakirwa nk’ikintu kidasanzwe. Ibyo bituma umubiri ugerageza kubuza uwo muti gukwirakwira no kuwubuza gukora. Muri iryo hinduranya ni ho havamo ibikenewe kandi ahanini bikorerwa mu mwijima (foi). 

3.    Ikwirakwizwa ry’umuti mu mubiri ni urugendo uwo muti ukora kuva ukigera mu maraso kugera ugeze mu ngingo zitandukanye cg se uva muri izo ngingo ujya mu maraso.

4.    Ugusohorwa k’umuti mu mubiri : iyo umuti urangije gukora ku ndwara usohorwa mu mubiri ahanini binyuze mu mpyiko (mu nkari), ariko ushobora no gusohoka binyuze mu ndurwe,  mu mwuka dusohora, mu byuya, mu macandwe, n’ahandi.

Urwo rugendo rwose hari igihe rufata kugira ngo uwo muti usohoke. Ni yo mpamvu muganga akubwira ngo nyuma y’igihe runaka ufate undi muti. Ikindi ni uko uwo muti iyo usohoka mu mubiri ntabwo usohokeramo rimwe, ugenda ugabanya imbaraga zawo buhoro buhoro. Iyo umaze gutakaza kimwe cya kabiri cy’ubushobozi bwawo bwo gukora  ni bwo uba ugomba kongeramo undi, mu mubiri, kugira ngo ukomeze ukore.

Igihe utinze gushyiramo undi  kugira ngo ugende wongere imbaraga muri wa wundi muke usigaye mu mubiri, bituma udukoko dutera indwara, uwo muti uri kurwanya, tubona ko umuti udahari cg wacitse intege maze tukisuganya tugashaka uko twarwanya wa muti. Icyo gihe, gutinda kw’ikindi kiciro cy’umuti bituma usanga twa dukoko na two dufite imbaraga zo kwihagararaho.

Igihe kandi ufashe umuti mbere y’igihe undi utarageza igihe cyo kugabanya imbaraga zawo, bishobora gutuma uba mwinshi ukarenga ukenewe mu mubiri. Ubwinshi bw’umuti mu mubiri bwangiza umwijima cg impyiko ndetse rimwe na rimwe bikaba byatuma uwawufashe atakaza ubuzima.

 ISAHA NZIZA YO GUFATA UMUTI

Imiti yose duhabwa ifite inshuro zagenwe zo kuyifata kugira ngo ishobore guhangana n’udukoko dutera indwara.

Imiti inyobwa inshuro eshatu ku munsi : ufata amasaha 24 agize umunsi ukayagabanyamo gatatu ukabona amasaha umunani ibyo bikaba bisobanuye ko ugomba kunywa uwo muti nyuma y’amasaha 8 ufashe undi. Ni ukuvuga mu gitondo saa kumi n’ebyiri, ku manywa saa munani, na nijoro saa yine.

Imiti inyobwa inshuro ebyiri ku munsi: ufata amasaha 24  y’umunsi ukayagabanyamo kabiri ukabo amasaha 12.  Ibyo bikaba bisobanuye ko ugomba kunywa umuti mu gitondo saa moya, ukongera gufata undi nimugoroba saa moya.

Imiti inyobwa inshuri imwe ku munsi: ufata amasaha 24 y’umunsi ukagabanyamo 1. Ni ukuvuga ko ugomba kunywa uwo muti ku isaha uhisemo idahinduka. Urugero : niba uwufashe uyu munsi saa sita z’amanywa ubwo uzongera kuwufata ejo saa sita z’amanywa.

 Muri make, inshuro bakubwiye gufata umuti ku munsi, ufata amasaha 24 ukagabanya inshuro bakubwiye kuwunywa, hanyuma ukajya uwufata nyuma y’igihe kingana, ibyo bituma ugirira umubiri akamaro. Igihe kandi uhawe umuti, jya ubaza igihe ugomba kuwunywera ; niba ari mbere yo gufata ifunguro, igihe uri kurifata cg se nyuma yo kurifata, kuko ibyo byose biri mu mpamvu zo kugira ngo umuti ugire akamaro.

Twese hamwe duharanire kwirinda kuko biruta kwivuza. Igihe twarwaye kandi twivuze hakiri kare ariko tugerageze no kunywa imiti neza kugira ngo itugirire akamaro.

 

Umwanditsi : Mme Pelagie NAHAYO


Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist