SOCIAL

Bumwe Mu Butumwa Bwatanzwe N'abahawe Inshingano Nshya Muri Guverinoma

Kuri uyu wa Gatanu, Umukuru w’Igihugu yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, Minisiteri y’Urubyiruko ihabwa Dr Abdallah Utumatwishima naho Busabizwa Parfait aba Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri.

Uko abayobozi bahawe inshingano.Busabizwa Parfait aba Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri.

Nyuma y'aho bamenye inshingano nshya bahawe, bamwe muri aba bayobozi bagaragarije Umukuru w'Igihugu ko bishimiye gukomeza gukorera igihugu, ndetse bakaba biteguye gukoresha ubushobozi bwose kugira ngo buzuze inshingano bahawe.

Dr Abdallah Utumatwishima wagizwe Minisitiri w'Urubyiruko yagize ati "Ntewe ishema no kugirirwa icyizere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Perezida w’igihugu cyacu cy’u Rwanda, cyo kuyobora Minisiteri y’urubyiruko. Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida, mbizeza ko nzakorana umurava izi nshingano."

Busabizwa Parfait wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri we yagize ati "Mbikuye ku mutima, ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere mwongeye kungirira munshinga indi mirimo. Ndabizeza ko nzakora uko nshoboye kose kugira ngo nuzuze inshingano nshya mwampaye. Imana ibarinde."

Nelly Mukazayire wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije muri RDB we yagize ati "Gukorera u Rwanda byakomeje kuba icyubahiro cyanjye gikomeye. Nishimiye amahirwe yo gukomeza gukorera igihugu muri izi nshingano nshya muri RDB. Ndashimira byimazeyo Nyakubahwa Perezida Kagame, kubwo kunyizera n'inshingano z'ingenzi."


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist