SOCIAL

Perezida Kagame Yasabye Abayobora Utugari Kwirinda Guhishira Ikibi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba abayobozi b'utugari ndetse n'Abanyarwanda bose muri rusange kwirinda guhishira ikibi bakakivuga kandi bakacyamagana kabone nubwo baba bibwira ko uwo babwira atabumva.

Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu butumwa yageneye Abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugali basoje amasomo n'ibiganiro by'Itorero ry'igihugu.

Itorero rya Rushingwangerero ry'abanyamabanga nshingwabikorwa b'Utugali dusaga 2000 ryasojwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri.

Umukuru w'igihugu yabasabye ko amasomo n'ibiganiro bahawe byababera umusemburo w'impinduka mu mikorere n'imikoranire n'abandi.

Mu by'ingenzi Perezida Paul Kagamea yasabye ba Rushingwangerero guhindura mu maguru mashya harimo kwirinda kurebera ikibi.

Ba gitifu b'Utugali bagejeje ku mukuru w'igihugu icyifuzo cyo kuzamurirwa umushahara ndetse no kongera umubare w'Abakozi ku kagali.

Aha Umukuru w'igihugu yabijeje ko ibyo bibazo n'ibyifuzo byose bigiye gusuzumwa bigasubizwa ariko ashimangira ko ibyo bigomba kujyana n'impinduka ziganisha ku musaruro.

Itorero rya ba Rushingwangerero ryakozwe mu byiciro bine aho icyiciro cya nyuma cyari kigizwe na ba gitifu b'utugali bo mu ntara y'Amajyaruguru n'Umujyi wa Kigali. Ni icyiciro cyabanjirijwe n'ibindi 3 byo mu ntara y'Amajyepfo, iy'Iburasirazuba ndetse n'iy'Uburengerazuba, amasomo n'ibiganiro byatanzwe kuri ibyo byiciro byose bikaba byaramaraga icyumweru.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist