SOCIAL

MINEDUC Yasabwe Gukemura Ikibazo Cy’imiyoborere Mibi Kiri Muri Bimwe Mu Bigo By’amashuri

Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, basabye Minisiteri y’Uburezi gukemura ikibazo cy’imiyoborere mibi kiri muri bimwe mu bigo by’amashuri kuko aricyo ntandaro y’ibibazo bibangamiye iterambere ry’ibi bigo n’imikoreshereze mibi y’umutungo.

Iki ni kimwe mu bibazo aba badepite bagaragarije minisitiri w’uburezi kiri mubyo babonye mu ngendo baherutse kugirira hirya no hino mu turere by’umwihariko mu bigo by’amashuri.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yagaragaje ko hari ikiri gukorwa kuri iki kibazo cy’imiyoborere itanoze kuri bimwe mu bigo by’amashuri.

Mu bindi bibazo bikwiye kwitabwaho byagaragarijwe minisiteri y’uburezi ni ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bishaje, ibigo by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bitagira amashanyarazi n’ibigo by’igisha amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga bitagira laboratoire nyamara abanyeshuri bagakora ibizamini bya leta bimwe n’ikibazo cy’abana bata amashuri.

Minisiteri y’Uburezi ikaba yijeje abadepite ubufatanye n’izindi nzego mu gukemura ibi bibazo.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist