Amabwiriza Azakurikizwa Mu Kwibuka Ku Nshuro Ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi
Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, yasohoye amabwiriza agamije gusobanura imigendekere y’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikazakomeza kuba ‘‘Kwibuka Twiyubaka.’’
Icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu kizatangirizwa ku rwibutso rwa Kigali, ku Gisozi tariki ya 7 Mata 2023.
Mu Turere, Icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere, kuva saa tatu za mu gitondo, hose mu midugudu abaturage bakazahabwa ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bisozwe no gukurikirana ubutumwa nyamukuru bw’uwo munsi.
Abaturage bose basabwe kwitabira icyo gikorwa, nibirangira abaturage bazasubira mu mirimo yabo uko bisanzwe.
Minubumwe ivuga ko kuri uwo munsi, nta rugendo rwo Kwibuka ruteganyijwe.
Uko Icyumweru cy’icyunamo kizakorwa.
Kuva tariki ya 8 kugeza 12 Mata 2023 ni icyumweru cy’icyunamo giteganyijwemo, ibikorwa byo Kwibuka ahantu hatandukanye mu gihugu ku matariki Abatutsi biciweho, ibigenewe Abahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, ibiganiro bihuza urubyiruko, abanyamakuru n’ibindi byiciro.
Ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo n’indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu izakomeza mu cyumweru cy’icyunamo, gusa nta biganiro biteganyijwe mu midugudu nyuma ya saa sita hagati ya tariki 8 Mata na 12 Mata 2023.
Ikiganiro giteganyijwe mu minsi yo Kwibuka ni kimwe kizatangwa tariki ya 7 Mata guhera saa tatu za mu gitondo nkuko byavuzwe haruguru.
Ivuga ko mu cyumweru cy’icyunamo, ibendera ryururutswa rikagezwa hagati.
Gusoza icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu.
Icyunamo cyizasozwa tariki ya 13 Mata 2023 ku rwibutso rwa Rebero, hibukwa abanyapolitike bishwe bazira kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Mu Turere, ubuyobozi bwako bufatanyije n’izindi nzego bazagena aho icyumweru cy’icyunamo gisorezwa.
Ibikorwa bibujijwe mu Cyumweru cy’icyunamo
Ibirori by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu, ubukwe n’imihango ijyanye nabwo, amarushanwa uretse siporo zikorwa n’abantu ku giti cyabo, umuziki utajyanye no Kwibuka haba mu tubari, aho bafatira amafunguro, aho batunganyiriza imisatsi (salon de coiffure), aho batunganyiriza umuziki (studio) n’ahandi hantu hahurira abantu benshi nk’aho abantu bategera imodoka, n’ahandi.
Hari kandi imikino y’amahirwe, kwerekana imipira, ibitaramo mu tubyiniro, utubari, iby’urwenya, iby’indirimbo, iby’imbyino, sinema, n’ikinamico ritajyanye no Kwibuka.
Ibikorwa mu minsi 100 yo kwibuka
Ibikorwa byo kwibuka birakomeza mu minsi ijana kugeza tariki ya 3 Nyakanga 2023, birimo gushyingura imibiri yabonetse cyangwa iyimurwa muri gahunda yo guhuza inzibutso yumvikanyweho n’Uturere.
Gahunda yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi
Minubumwe ivuga ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kitarenza amasaha atatu kandi kigomba gukurikirana mu buryo burimo kumenyesha gahunda, gufata umunota wo Kwibuka, isengesho ry’uhagarariye amadini ku babyifuza, ijambo ry’ikaze, ikiganiro kijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa bw’Umuryango IBUKA, ubutumwa bw’uhagarariye abashyinguye ababo igihe igikorwa cyo Kwibuka cyahujwe no gushyingura imibiri yabonetse, kwimura imibiri ivanywe ahandi izanwa mu rwibutso cyangwa habaye igikorwa cyo guhuza inzibutso, hari kandi ubutumwa bw’umushyitsi mukuru.
Hagati y’ibyo bikorwa hashobora gushyirwamo umuvugo n’indirimbo bifasha Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, inzego zose zitegura igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zikaba zisabwa kubahiriza iyi gahunda hirindwa gushyiramo ibidateganyijwe.
Ikiganiro n’igikorwa cyo kwibuka mu nzego
Guhabwa ikiganiro no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri za Minisiteri, Uturere, mu bigo bya Leta, iby’abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere, amashyirahamwe no mu zindi nzego z’ubuyobozi, bizakorwa ku munsi batoranyije mu gihe cy’iminsi yo kwibuka hagati ya tariki 8 Mata na 3 Nyakanga 2023.
Kwibuka mu mashuri
Ibigo by’amashuri bizateganya umunsi wihariye wo Kwibuka no guhabwa ikiganiro mu gihe abanyeshuri bazaba bagarutse ku mashuri no ku bigo byabo bavuye mu biruhuko.
Umwanya wa misa n’uw’amateraniro mu gikorwa cyo kwibuka
Mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta busumbane bugomba kuba mu madini, misa n’amateraniro ntibishyirwa muri icyo gikorwa kuko abitabira Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari abayoboke b’idini rimwe, ariko mu gihe igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’idini, itorero cyangwa ibigo by’abihaye Imana byemewe n’amategeko, hagamijwe Kwibuka abayoboke babo, cyangwa abanyamuryango babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe abateguye icyo gikorwa babikora bakurikije uko imyemerere yabo iteye, hakubahirizwa ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza.
Umugoroba w’ikiriyo
Umugoroba w’ikiriyo ubanziriza umunsi wo Kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi uremewe, ariko usozwa bitarenze saa yine z’ijoro, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n’umutekano w’abantu.
Urugendo rwo kwibuka
Mu gihe hateguwe urugendo rwo kwibuka, rukorwa mu ituze bikamenyeshwa mu nyandiko ubuyobozi, inzego z’umutekano n’iz’ubuzima byibura iminsi itanu mbere y’igikorwa, zikagena uburyo urugendo rwo kwibuka rwakorwa bitabangamiye uruva n’urujya rw’abantu n’ibintu.
Kubika ubuhamya butangirwa mu gikorwa cyo kwibuka
Inzego zose zateguye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zigomba gufata amashusho n’amajwi by’icyo gikorwa bigashyikirizwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu mbere y’isozwa ry’iminsi 100 yo kwibuka.
Ikoreshwa ry’ibirango bitangaza igikorwa cyo kwibuka
Amabwiririza agena uko ibirango byo Kwibuka bikorwa ari kuri www.kwibuka.rw hari n’ibirango byo Kwibuka byemejwe bigomba gukoreshwa.
Nta muntu n’umwe wemerewe kunyuranya n’aya mabwiriza mu gukora ibirango byo Kwibuka.
Mu rwego rw’isuku rusange no kubungabunga ibidukikije, inzego zose zirakangurirwa gukoresha ibyapa, Screen, teardrops, pull up banner cyangwa agasanduku kabugenewe nkuko bigaragara mu birango byatanzwe, bigashyirwa aho abagana urwego bakirirwa (reception) cyangwa ahandi hagaragarira buri wese.
Ibigo by’amashuri n’ibiro by’utugari bizamanika amakarita nk’uko bigaragara mu birango byatanzwe byibutsa itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bwo gufasha uwahungabanye.
Aya makarita azamanikwa ahantu hagera abantu benshi, kandi mu buryo atangirika.
Ivanwaho ry’andi mabwiriza
Amabwiriza yose akurikizwa mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yasohotse mbere y’aya avanyweho.