SOCIAL

Ntawufite Uburenganzira Bwo Guhitiramo Abanyarwanda Uko Bagomba Kubaho- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banacana urumuri rw’icyizere.w’icyizere.

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu Rwanda hatangijwe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye ubudaheranwa bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagize umutima wo kubabarira ababiciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ashimangira ko nta muntu numwe ufite uburenganzira bwo guhitiramo abanyarwanda uko bagomba kubaho.

Umukuru w’igihugu yavuze ko aya mateka yatumye Abanyarwanda bashibukamo imbaraga zo kwihitiramo icyerekezo baha igihugu cyabo.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwigira kuri ayo mateka bagakomeza gutanga umusanzu mu kwiyubakira igihugu kizira ivangura.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda batazigera bongera kwemera icyo ari cyo cyose cyagerageza kubacamo ibice.

Yavuze ko kuba isi yarateye umugongo Abanyarwanda, bitanga ubutumwa bw’uko Abanyarwanda bagomba kwiga kwigira kandi ngo iryo somo ryarafashe. Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda batagomba gushira kuko umuntu runaka yabatereranye.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu  Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe ,hakiri bamwe mu bantu ku giti cyabo,imiryango  ndetse n’ibihugu, bahembera bakanashyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyo bikiyongera ku mateka y’igihe kirekire yo gukongeza iyo ngengabitekerezo.

Yagarutse no kubikorwa bya Leta yari iriho ubwo Jenoside yabaga, bishimangira ko Jenoside ari umugambi wateguwe igihe kirekire.

Minisitiri Bizimana yashimangiye ko imbabazi Perezida Kagame yahaye abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’abahamwe n’ibyaha by’iterabwoba no ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari ikimenyetso cy’igihugu gishyize imbere ubumwe n’ubwiyunge kandi gikomeye ku mahitamo yacyo.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist