Story & Quotes

UGURISHA IMANA HANO?

Umwana muto w'umukene ufite idorari yabajije buri duka kumuhanda, ati: "Ugurisha Imana?", Atekereza ko 'Imana' izafasha gukiza ibikomere bya nyirarume.

Umunsi umwe, umwana muto w’imyaka icumi yafashe igiceri cy’idorari mu ntoki abaza umwe mubafite amaduka kumuhanda ati: "ugurisha Imana?" Umubitsi yibwiraga ko bishobora kuba ari urwenya asubiza oya maze yirukana umwana mu iduka.

Umunsi wose, umwana yinjiye mu maduka atabarika asaba kugura 'Imana'.

Umunsi umaze kwira maze umwana yinjira mu iduka rya mirongo itandatu n'icyenda  abaza umucuruzi ati: "Mbabarira, nyagasani, ugurisha Imana hano?"

Umusaza w'imyaka 60 warufite umusatsi w’imvi n'amaso meza aramwenyura abaza umwana muto ati: “Mbwira mwana wanjye, kuki ushaka kugura Imana?”

Bwa mbere, umwana yumvise umuntu usubiza ikibazo cye. Akana k'agahungu karize amarira asubiza yishimye. Yabwiye umusaza ko ababyeyi be bapfuye akiri muto ko nyirarume ariwe umurera ubu. Nyirarume wakoraga muri kampani y’ubwubatsi. Ubu yakoze impanuka ahanuka ku gikwa ubu aryamye mu bitaro yataye ubwenge.

Muganga yabwiye umwana ko Imana yonyine ariyo ishobora gukiza nyirarume. Umwana muto yatekereje ko Imana igomba kuba ari ikintu cyiza. Akana k'agahungu kibwiye ko nikagura Imana Nyirarume akayirya ibikomere bye bizakira.

Nyuma yo kumva inkuru y’Umuhungu, amaso y’umusaza yazenzemo amarira arabaza ati: "Ufite angahe?"

Umwana aramusubiza ati: "idorari rimwe."

Umusaza ati: "Mwana wanjye, igiciro cy'Imana ni idorari rimwe".

Umusaza yafashe iryo dolari maze afata icupa ry’umutobe. Abwira umwana muto ati: “Fata, mwana wanjye! Nyokorome nanywa kuri iri cupa, azakira vuba.” Akana k'agahungu karishimye cyane. Gafata icupa mu maboko, kirukira vuba mu bitaro.

Akimara kwinjira mu cyumba. Yabwiye Nyirarume yishimye ati: “naguze 'Imana' kandi uzakira vuba.”

Bukeye, itsinda ry'abaganga rigizwe n'inzobere mu by'ubuvuzi ku isi ryafashe indege idasanzwe bajya mu mujyi bari batuyemo bahita bajya mu bitaro aho nyirarume w'umwana yararwariye. Bakoze ubushakashatsi bwimbitse ku bikomere bya nyirarume. Bidatinze, nyirarume w'umwana yarakize.

Igihe nyirarume w'umwana yasohokaga mu bitaro, yabaye nkukubiswe n’inkuba abonye fagitire yo kwivuza. Icyakora, ibitaro byahise bimukuraho gushidikanya maze bamubwira ko umukire w’umusaza yamaze kwishyura iyo fagitire. Umusaza ukize aho umwana yaguze Imana niwe wazanye impuguke z’ubuvuzi kugirango bavure nyirarume w’umwana muto.

Nyuma, nyirarume w'umwana yamenye ko uwo musaza ari umuherwe ukunda kumara umwanya mu iduka ry'ibiribwa iyo afite umwanya.

Nyirarume w'umwana yarishimye ahita ajya mu iduka hamwe n'umuhungu muto gushimira umusaza. Bageze mu iduka, umukozi w’umusaza ababwira ko shebuja yamaze kugenda mu biruhuko. Uwo mukozi yababwiye kandi ko badakeneye guhangayikishwa cyane n'amafaranga yo kwivuza maze ashyikiriza nyirarume ibaruwa yanditswe n’umusaza.

Nyirarume w'umwana yafunguye ibaruwa arasoma ati: “Musore, ntukeneye kunshimira. Amafaranga yose yakoreshejwe yishyuwe na mwishywa wawe. Nashakaga kukubwira ko uri umunyamahirwe kugira mwishywa wawe mwiza. Yazanye idorari yinjira mu Maduka yose kugura 'Imana' Kugira ngo agukize … Niwe muntu wagukijije!”


Translated by HIMBAZA Yves

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist