SOCIAL
Abanyarwanda Baba Muri Amerika Bibutse Jenoside
Abayobozi muri goverinoma ya Amerika, abahagarariye ibihugu byabo, inshuti z’u Rwanda muri Amerika bifatanije n’abanyarwanda ndetse n’isi muri rusange mu gutangiza iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu i Washington D.C.
Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’aho igihugu kigeze kiyubaka.
Ambasaderi Mathilde Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri Amerika yabwiye abitabiriye uyu muhango ko nubwo jenoside yatunguye abantu mu buremere n’ubunyamaswa yakoranywe, ariko nyamara ku rundi ruhande itatunguranye kuko yamaze igihe itegurwa.
Avuga ko kwibuka ari ngombwa cyane kuko ari amateka y’u Rwanda kandi atagomba kwisubiramo
Consolée Nishimwe warokotse jenoside yakorewe Abatutsi akaba n’umwanditsi w’igitabo “Tested To The Limit” kigaruka ku nzira y’umusaraba yanyuze muri jenoside ubwo yari afite imyaka 12, ubu atuye muri Amerika, yasangije abitabiriye uyu muhango ubuhamya bwe agaragaza n’impamvu buri wese agomba kugira uruhare mu gukumira ikintu cyose cyashaka gusibanganya amateka y’u Rwanda.
Yavuze ko ari ingenzi cyane gutanga ubuhamya kuko bisigasira amateka ntasibangane ndetse bigaha amakuru n’abatayazi.
Amahuriro y’Abanyarwanda batuye muri Amerika uko agera kuri 28 na yo yateguye igikorwa nk’iki aho bazibuka mu matariki atandukanye bitewe na Leta baherereyemo.
Src: RBA