SOCIAL

Umugabane Wa Afurika Uratekanye Ku Bashaka Kuwushoramo Imari Kurenza Ibindi Bice By'Isi - Perezida Kagame

Perezida Kagame yatangaje ko Umugabane wa Afurika utekanye ku bashaka kuwushoramo imari kurenza ibindi bice by'Isi agaragaza ko kandi imiyoborere myiza no kugira icyerekezo gihamye ari bimwe mu bintu by'ngenzi byafashije u Rwanda gukemura ikibazo cy'ingufu z'amashanyarazi cyugarije byinshi mu bihugu bya Afurika.

Ibi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu nama mpuzamahanga yiga ku ngufu z'amashanyarazi yiswe Columbia Energy Global Summit.

"Bisaba imiyoborere myiza, kugira Leta igendera ku mategeko, bisaba igenamigambi mu buryo nyabwo. Igenamigambi ni ngombwa muri buri rwego rw'imibereho yacu, noneho wagera ku bijyanye n'ingufu bigasaba kubikora ku buryo bufatika. Hari ibintu byinshi bitaba biri mu bushobozi bwawe kubigenzura, ubwo rero icyo twibandaho ni iteganyabikorwa, tukabikora dufatanyije n'abandi. Mu kanya nabikomojeho, gufatanya n'ibihugu by'akarere, twita ku cyerekezo cyacu, tukareba icyo turangamiye kugeraho, ndetse n'icyerekezo cya buri gihugu. Tukareba ku ruhande rwacu aho dushaka kugera, twibanze ku kubaka inzego zikomeye, tugaharanira ko imiyoborere ibikemura, tukabisuzuma twitonze, ndatekreza ko dufite n'ubushobozi bwo guteganya."

Perezida Kagame avuga ko ku muntu wese ushobora kugera mu Rwanda ashobora kumenya icyerekezo cy'igihugu kandi akanizera ko ibyavuzwe bizagerwaho binyuze mu biganiro bitandukanye bigaragaza icyerekezo cy'igihugu kandi buri wese akaba yabigiramo uruhare. Agaragaza ko ibi ari urufunguzo rw'intsinzi. "Iyo uje mu Rwanda ushobora kumenya ibyo twifuza kugeraho, tugira ibiganiro ku buryo ushobora kwizera ko imvugo izaba ingiro. Ndatekereza ko urwo ari urufunguzo rw'intsinzi kuri buri gihugu cyangwa umuryango runaka. Ndatekereza ko hagomba kuba icyo kintu cyo kwizerwa."

Ku bijyanye n'ingufu zitangiza ibidukikije haba muri Afrika muri rusange no mu Rwanda by'umwihariko, Perezida Kagame avuga ko ikiganiro kuri iyo ngingo kigoye kuko umubare munini w’Abanyafurika badafite ingufu z’amashanyarazi.

''Benshi mu batuye Afurika nta mashanyarazi bafite. Biragaragara neza ko kugira ngo dutera imbere, kugira ngo ubukungu buzamuke, tubashe kugera mu bihugu bifite ubukungu bugereranyije, bidashoboka tudafite amashanyarazi. Umuntu yaba abeshye avuze ko hari ubundi buryo, icyo ni icyambere. Hafi 60% by'Abanyafurika ntibagerwaho n'amashanyarazi. Iki ni ikibazo cy'ingutu ariko nanone ni amahirwe akomeye turamutse dukoze ishoramari nyaryo ryubakiye ku igenamigambi rinoze, ndatekereza ko dushobora guhanga isoko rinini, ryaba isoko ry'ingufu ku nganda no ku bantu bashaka gushora imari ndetse n'amahirwe kuri abo baturage bakeneye gutera imbere."

Perezida Kagame avuga ko kandi mu gukemura ikibazo cy'ingufu, hagomba no kwibandwa ku ngufu zitangiza ibidukikije.

"Ni gute tuva kuri kimwe tujya ku kindi, tugomba kwibaza ngo ni ukuva ku ki ujya kuki. Hari ugukemura icyo kibazo cy'ingufu zikiri hasi hakabaho no kubona ingufu zitangiza ibidukikije nk'uko ari ingingo iganirwaho ku isi, ibyo byaba ari kintu cyiza. Icya mbere dukeneye ingufu, ingufu, aho akaba ariho twahera tureba niba dushobora kugera ku ngufu zitangiza ibidukikije."

Iyi nama irimo kubera muri Leta zunze ubumwe za Amerika ikaba yiga ku kibazo cy'ingufu ndetse n'uburyo cyahuzwa no kurengera ibidukikije.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist