SOCIAL

Kibeho: Hibutswe Abatutsi Basaga Ibihumbi 30 Bahiciwe Tari 14 Mata 1994

Hari abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bibabaje kuba ahantu ubusanzwe abantu bazaga gushakira Imana ariho hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 30 binagizwemo uruhare na bamwe mu bihaye Imana, bagahera kuri ibi basaba abanyamadini muri iki gihe kubakira inyigisho zabo ku rukundo.

Ruhinguka Aloys warokokeye muri iyi Kiliziya ya Kibeho mu buhamya bwe avuga ko Abatutsi bari bahungiye muri iyi kiliziya babanje kwirwanaho kuva tariki ya 12 ariko ngo kuya 14 bakagabwaho igitero simusiga n’interahamwe zifatanije n’abasirikare.

Abatutsi bari bahungiye aha I Kibeho ni abari batuye mu makomine ya Rwamiko , Kivu, Mubuga na Mudasomwa kandi ngo bose bazaga bizeye kuhakirira cyane ko nta myaka myinshi yari ishize habereye amabonekerwa ndetse abantu bakahabonera ibitangaza binyuranye.

Icyakora guhungira mu nzu y’Imana ndetse ahantu Bikiramariya yabonekeye, ngo ntacyo byabamariye kubera ko no mu batije umurindi kwicwa kw’Abatutsi bari bahahungiye aha harimo n’abihaye Imana babaga hano I Kibeho. 

Imbere muri Kiliziya ya Kibeho hagararaga imbaho zari zifashe isakaro zahiye ndetse n’imyege yanyuzwagamo za grenade n’abicanyi.

Padiri wa Dioseze ya Gikongoro Anicet Kabengera, ahumuriza abakristo muri iki gihe akavuga ko icyo Kiliziya igamije kuri ubu ari ukuyobora abantu mu nzira nziza.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice na we asobanura ko hari ubufatanye bw’inzego za leta n’abanyamadini bugamije gutahiriza umugozi umwe mu gushaka icyazamura imibereho y’umunyarwanda.

Abatutsi bose biciwe aha I Kibeho tariki ya 14 Mata mu 1994 baruhukiye mu Rwibutso rwa Kibeho ruruhukiyemo abasaha ibihumbi 30 ndetse hari n’igice cy’iyi Kiliziya cyahinduwe urwibutso.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist