RELIGION

Abayisilamu Mu Rwanda Bizihije Umunsi Wa Eid Al-Fitr

Kuri uyu wa Gatanu abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi hose bizihije umunsi mukuru wa Eid al-Fitr usoza ukwezi kwa Ramadhan. Mu Mujyi wa Kigali uyu munsi wizihirijwe kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.

Saa moya mu gitondo abayisilamu mu ngeri zinyuranye bari bamaze kugera kuri stade. Iki gisibo ni imwe mu nkingi 5 zigize z’idini ya Islam.

Bamwe mu baganiriye na RBA bavuga ko bashimira ko iterambere n'agaciro idini rya Islam rikomeza guhabwa mu Rwanda ari kimwe mu biranga ubuyobozi bwiza, aho ngo mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi batari bafite uburenganzira nk ubw'abandi baturage.