SOCIAL

Ubuzima Butangaje Bwa Rev. Naasson Hitimana, Umupastoro Wambere Wa EPR. Inyandiko Ya Rev. Dr Munyansanga Olivier Umwalimu Muri PIASS.


Pasteur Hitimana Naasson (1932-2021) yatabarutse ku cyumweru mu gitondo ku itariki ya 5 Ukuboza 2021. Yavugaga ko ashobora kuba yaravutse mu mwaka wa 1926. Yabayeho ubuzima butangaje, akora imirimo idasanzwe, aba umujyanama, akuza abagabo n’abagore benshi. Ni umwe mu bashumba ba EPR ushobora kubera abantu benshi ikitegererezo gikomeye mu mibereho ya gikristo.

Mbere yuko aba umupastoro, yabanje kuba umwarimu mu mashuri abanza. Mu Itorero rya EPR, yagaragaye bwa mbere mu Nteko Nkuru (Synode Général) yambere yabereye i Kirinda kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 10 Kanama1956. Iyo nama yari yatumiwemo Abanyarwanda 12 n’abamisiyoneri 6. Hatowe abagize Inama Nyobozi (Conseil Synodal) n’aba Directeurs de stations. Ni bwo Hitimana Naasson yatorewe guhagararira Station missionnaire  ya Remera Rukoma. Station missionnaire ya Kirinda ihagararirwa na Rwasibo Oscar, iya Rubengera ihabwa Butwatwa Zerubabel.

Mu mwaka wa 1958, Hitimana Naasson yagiye kwiga tewolojiya in Ndoungue muri Cameroun. Arangije kwiga, yabaye umupastoro wambere werejwe uwo murimo (urobanuriwe uwo murimo) ku itariki 13 Kanama mu mwaka wa 1963. Umuhango wo kumurobanura wabereye i Remera Rukoma, ari kumwe na Pasteur Muzigamfizi Ildefonse. Ni muri uwo mwaka kandi yabaye umunyamabanga mukuru (Secrétaire Généralwa) wa EPR kugeza mu 1971. Nyuma hongeye kuba amatora yarayatsinze, ayobora EPR yitwa Président wayo kugeza mu mwaka wa 1977. Asoje manda ye,  yasimbuwe na Pasteur Twagirayesu Michel.

 

Mu mirimo ye, yabaye umuyobozi, umujyanama, ariko cyane cyane yabaye umwigisha w’umuhanga! Ibibwirizwa bye n’impuguro ze, byabaga biteguweneza. Ibyo, byatumye ashyira imbaraga nyinshi mu kohereza abanyeshuri mu mahugurwa no kwiga inyigisho za tewolijiya; bivamo no gutangiza ishuri rikuru rya tewolojiya i Butare mu mwaka 1970 afatanyije na Pasteur Victor Phildius waturukaga mu gihugucy’Ubusuwisi. Pasteur Naason HITIMANA yahaye abantu benshi amahirwe yo kwiga no kwihugura nta kuvangura cyangwa gutonesha. Yateguye ibiterane bikomeye yatumiyemo abavugabutumwa mpuzamahanga kuko yemeraga ko bihembura ubuzima bw’abakristo. Mu batumiwe harimo Abagande nka Festo Kivengere, Rwubusisi, Abraham Zaribugire, René Danson Majongwe wo muri Tchad, Paul Rutwe w’i Burundi n’abandi.

 

Yabaye umushumba wicisha bugufi cyane. Mu mwaka wa 1977, amaze gusimburwa ku mwanya w’ubuyobozi bwa EPR, yagizwe Vice Président atumwa gukomereza umurimo w’Imana muri Paruwase Ruyumbaya, icyo gihe yoborwaga n’umubwirizabutumwa witwa Bumanzi Yeremiya, wafatanyaga na Serwufi Petero. Bivugwa ko ijoro rya mbere umuryango we umaze kwimukira i Ruyumba, inzoka zabinjiranye mu nzu kuko hari hakikijwe n’ibihuru! Muri iyo paruwase, Yahakoze umurimo ukomeye cyane ntakwinuba. Muri icyo gihe, hubatswe urusengero, amashuri, hashingwa koperative yiswe KOPAMARU (Koperative Amaboko y’I Ruyumba). Iyo koperative yagize akamaro gakomeye mu rubyiruko, ruhinga imyumbati myinshi n’ikawa, rukora n’imigati. Umusaruro w’ibyo bikorwa wagurishwaga ku masoko ya Mugina, Musambira na Kigali. Ibyo byahinduye ubuzima bw’abakristo mu buryo bugaragara, kandi  paruwase ya Ruyumba ihinduka iyifuzwa na benshi!

 Pasteur Naasson HITIMANA yamaze i Ruyumba imyaka 5. Amaze kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, ku mpamvu z’uburwayi, mu mwaka wa1984, yakomeje umurimo w’Imana mu buryo bukomeye mu kuvuna, mu gushinga no mu gukurikirana amaparuwase atandukanye harimo na paruse ya Kicukiro ari umukorerabushake. Mu mibereho ye, yaharaniye gukiranuka, aba umunyakuri mu mvugo no mu ngiro. Ibyo byatumye agirirwa icyizere n’abantubenshi! Yakundaga Itorero yahoraga kandi yari arifitiye urukundo kuko no mu mwaka wa1994, nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yayoboye komite yo gusana EPR kugeza ubwo hatorwa Rev. Dr  André Karamaga nk’umuyobozi wayo kugeza mu 2000.

 

Mu mwaka wa 1988, mu rwego rwo korohereza abakristo bakoraga urugendo rurerure bagiye kwiga no gusenga kuri paruwase Remera, Pasteur Naasson HITIMANA yatanze, nta kiguzi asabye, ikibanza cyubatswemo ishuri (chapelle-école) rya Bukokora. Mu mwaka wa 2018 na none iyo iryo shuri (chapelle-école) rya Bukokora, rihana imbibe n’isambu irimo urugorwe, ryifuje ubundi butaka bwo kwaguriraho inyubako n’ibikorwa by’urusengero. Icyo gihe, nk’uko babitangamo ubuhamya, Pasteur Jean MarieVianney  Mukeshimana, wayoboraga paruwase ya Remera aherekejwe n’abakuru b’Itorero 3 bagiye i Kigali mu rugo rwa Pasteur Naasson Hitimana kumusaba ubundi butaka bwo kwaguriramo ibikorwa. Yabahaye ubundi butaka nta kiguzi, arababwira ati: “Ni mugende mutere intambwe zose z’aho mwifuza kwagurira umurimo w’Imana, mutangire mukore.”

Kimwe mu bindi bikorwa byinshi bikomeye yakoze, amateka azamwibukiraho ni uko mu gihe mu Rwanda hongeraga kuvuka imvururu zishingiye ku moko mu mwaka 1973, yahangayikishijwe cyane n’ubumwe bw’Itorero yayoboraga. Icyo gihe, Abatutsi birukanywe mu mashuri no mu mirimo itandukanye mu gihugu! Buri kigo cyashyizeho ibyiswe komite z’umutekano wa rubanda (comité de salut public). Igitondo kimwe ku biro bikuru bya EPR na ho hamanitswe urutonde rw’abakozi bemerewe gukomeza gukora. Abari batanditswe bose baratashye. Nyamara, Pasteur Naasson Hitimana ahageze, asomye urwo rutonde yahise arumanura ararucagagura, asaba ko abakozi bose birukanywe bagaruka bagasubira kumirimo yabo!

Aherekejwe na Jean UTUMABAHUTU, wari ushinzwe uburezi mu nama y’abaprotestani mu Rwanda (CPR), yihutiye kandi kujya mu mashuri ya EPR, nko mu ishuri ryisumbuye rya Remera – Rukoma, kwihaniza abanyeshuri bari batangiye imvururu n’ivangura. Yabibukije ko bose baremwe mu ishusho y’Imana, anabasaba gukomeza kubana neza no kwima amatwi ababashyiramo umwuka mubi. Yakomeje gukurikirana umutekano w’abanyeshuri, abarezi n’abakozi ba EPR kugeza igihe izo mvururu zirangiriye.

Bigaragara ko Pasteur Naasson Hitimana yari yuzuye imbaraga, afite n’indangagaciro z’abaperesibiteriyeni. Kuri Noheli, tariki 25 Ukuboza 2007, yarahagurutse ajya gusura umupasitoro wari wihebye amaze kwandika no gusinya urwandiko rusezera ku murimo w’ubushumba. Bamaze kuganira byimbitse, nk’uko uwo mushumba yabyivugiye, yasubijwemo imbaraga, arakomera, urwa ndiko yari yanditse ararucagagura, akomeza umurimo. Abamuzi neza kandi, bavuga ko Pasteur Naasson Hitimana kandi yari afite indangagaciro zikomeye: ubunyangamugayo, gukora cyane, gukoresha amaboko, kubahiriza gahunda, igihe n’isaha, ntiyashoboraga kwicara nta murimo arimo gukora, kwitangira no kwigenzura mu buryo yitonderaga ibyo yanywaga, yaryaga, ndetse akamenya ibyo atangiriraho n’ibyo arangirizagaho. Yari afite impano yo kumenya gukurikirana, kandi akamenya amakuru y’abakristo, n’abapasitoro, ndetse akamenya ko bafite icyo kurya n’aho kuba cyangwa niba nta byo bafite.Yakundaga kuginama, kandi yubahaga cyane amategeko y’Itorero. Yabaye umushumba ukunda gutanga kuruta guhabwa. Abakoranye na we bavuga ko atihanganiraga uwangizaga cyangwa uwanyerezaga umutungo wa EPR (zero tolerance). Ibyo byose byatumye aba ububiko n’ikigega cy’imbaraga gifashabenshi.

Pasteur Naasson Hitimana azibukwa igihe kirekire.Yasinziriye ku cyumweru mu gitondo ku isaha ya 5:15 ku itariki ya 5 Ukuboza 2021, asinzirira mu mahoroy’Imana.


Ibindi wakwisomera:

1)      Itegekonshinga n’amategeko y’umugereka EPR.

2)      Twagirayesu Michel, Ce don que nous avons reçu Histoire de l’Eglise Presbytérienne au Rwanda ( 1907-1982), Imprimerie de Jonge, Bruxelles, 1992.

3)      EPR sa mission et son témoignage 1907-2007, Centième anniversaire, PRODOC, Bruxelles 2007.

4)      Rwanyindo Léonard, Le Protestantisme belge dans la région des grands lacs, Publibook, 2009.

5)      Umuhango wo guherekeza Pasteur Hitimana Naasson, CBN TV, <https://www.youtube.com/watch?v=1zap5K3zw9o>, December 2021.

6)      Celebrating the life of Rev. Hitimana Naasson, CBN TV<https://www.youtube.com/watch?v=3lSg0eEZOlo>, December 2021.

7)      Ibiganiro byihariye naPasteur HitimanaThadee, Pasteur Bizimana Jerome, Pasteur Rutaganda Désiré, Mme Eugenie Mubiligi, Mme Zilipa Utumabahutu, Bwana Sindikubwabo Jean Baptiste, Bwana Mufereza Jean Baptiste, Pasteur Mukeshimana Jean Marie, Pasteur Ngendahayo Julius, Mme Nyirabarera Edith, Pasteur Kalimba Daniel, Pasteur Munyaneza Malachie, Bwana Mugabowishema Elie, Bwana Buregeya Simon, Pasteure Ibyishaka Rose Marie, Pasteure Mukankumburwa Naomie.

 Inyandiko Ya Rev. Dr Munyansanga Olivier Umwalimu Muri PIASS. 

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist