SPORTS
Amafoto: Siporo Rusange Mu Mujyi Wa Kigali Yongeye Gusubukurwa
Nkuko bisanzwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali icyumweru cya mbere n’icyumweru cya gatatu buri gihe byahariwe gukora siporo rusange aho buri mutura Rwanda wese aba atumiwe muri iyo siporo.
Ni muri urwo rwego siporo yari yasubukuwe mu bice bimwe na bimwe bigize umujyi wa Kigali aho yaherukaga kuba ku itariki ya 19/03/2023. Mu gitondo cya kare nk’ibisanzwe abanyamujyi bari babukereye bagiye mu mihanda yemerewe gukorerwamo siporo rusange bamwe biruka, abajyenda n‘amaguru gake ndetse hari abakoreshaga amagare.