SOCIAL

Uburyo Ikoranabuhanga Ririmo Guhindura Ubuzima Bw’Abanyarwanda

Abatuye mu Rwanda n'abahakorera, bemeza ko ikoranabuhanga ririmo kuborohereza mu mikorere yabo ya buri munsi bitewe na gahunda ya Smart Cities irimo gukurikiranwa n'Ubunyamabanga bw'ikigo Smart Africa gifite icyicaro muri Kigali.

Muri Gicurasi 2017 mu nama ya Transform Africa Summit yari yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma, nibwo hafashwe icyemezo cyo gutangiza gahunda yishwe “SMART CITIES” igamije gushyira imbere ikoranabuhanga muri serivisi zose mu mijyi yo kuri uyu mugabane harimo n'uwa Kigali.

Mu Mujyi wa Kigali, hari gahunda ya ‘Twajyiye Cashless’ imaze gushinga imizi, binagaragarira no mu kwishyurana harimo no muri turansiporo rusange.

Ikoranabuhanga kandi ririmo no kwifashishwa mu gukemura ibibazo byugarije abatuye ibice by'icyaro, aho utudege duto tutagira abapilote twifashishwa mu gutera imiti yica imibu mu bishanga mu rwego rwo kurwanya malaria ihitana ubuzima bwa benshi.

Umujyi wa Kigali ni umwe mu mijyi yo muri Afurika ifite imishinga y'ikoranabuhanga inaterwa inkunga n'Ubunyamabanga bw'Ikigo Smart Africa gifite icyicaro muri Kigali.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko inama ya Transform Africa yatumye imitangire ya serivisi zitandukanye zishyirwamo ikoranabuhanga igikorwa kigikomeje.

Muri iyi nama ya 6 ya Transform Africa ibera muri Zimbabwe, bimwe mubyo abayirimo bashyize imbere ni ukugira umugabane ufite ubukungu bufite agaciro ka Miliyari zisaga 700 z'amadorari bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ikigo Smart Africa gifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali, gifite imishinga y'ikoranabuhanga itegerejwe gushyirwa mu bikorwa ifite agaciro ka Miriyari 102.9 z'Amadorari.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist