Abarokokeye Jenoside Ku Mugina Basabye Ko Imibiri Y’abahaguye Yaboneka Igashyingurwa Mu Cyubahiro
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu cyahoze ari Komine Mugina mu Karere ka Kamonyi, barasaba abari abaturanyi babo gutanga amakuru y'ahaherereye imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ibi babigarutseho mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace k’Intara y’Amajyepfo.
Mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mugina abarokotse baho, bagaruka ku butwari bw'uwahoze ari burugumesitiri wa Komini Mugina, Callixte Ndagijimana wagerageje kurwana ku batutsi.
Bavuga ko bagerageje kwirwanaho uyu yamara kwicwa, bakarushwa imbaraga n'abicanyi, kuri ubu ariko bavuga abarokotse biyubatse.
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mugina kandi, hanashyinguwe imibiri 24 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi yavuze ko Jenoside yateguwe ikanatizwa umurindi n'ubutegetsi bubi, avuga ko hageze ko urubyiruko rumenya ayo mateka kugira ngo birufashe kuyirwanya.
Mu Karere ka Kamonyi hari inzibutso 3 ndetse n'imva 4 z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, biteganyijwe ko imibiri ishyinguye mu mva uko ari 4 yimurirwa mu nzibutso 3 Akarere ka Kamonyi kazasigarana muri gahunda yo guza inzibutso.
Src: RBA