Amaku Yo Hanze

Perezida Kagame Muri Tanzania Mu Ruzinduko Rw’iminsi 2

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu gihugu cya Tanzania mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi 2.

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa muri Tanzania.

Ku Kibuga cy'Indege mpuzamahanga cyitiriwe Julius Nyerere, Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania Dr. Stergomena Lawrence Tax wari kumwe n'abandi bayobozi muri iki gihugu. 

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame aza kugirana ibiganiro na mugenzi we Samia Suluhu Hassan, bikaza gukurikirwa n'ikiganiro n'itangazamakuru.

Mu kwezi kwa munani umwaka wa 2021, Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan na we yari yagiriye uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda icyo gihe kandi ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi n’ibindi. 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yageraga muri Tanzania (Ifoto: Tanzania MFA)

Ku Kibuga cy'Indege Julius Nyerere International Airport Perezida Kagame yakirijwe indabo (Ifoto: Tanzaniza MFA)

Abayobozi banyuranye muri Tanzania bakira Perezida Kagame

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Tanzania Dr. Stergomena Lawrence Tax (Ifoto: Tanzania MFA)

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yakira Perezida Kagame (Ifoto: Ikulu)


Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist