SOCIAL

Rusizi-Mibilizi: Imibiri Irenga 500 Y'abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi Imaze Kuboneka

Ibikorwa byo gushakisha imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi birakomeje i Mibilizi mu Karere ka Rusizi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane habonetse imibiri 108.

Gushakisha iyi mibiri biri kubera  mu isambu ya Paruwasi ya Mibilizi, aho mu gihe cy'ukwezi kumwe hamaze kuboneka imibiri irenga 500.

Iyi mibiri iri kuva mu butaka busanzwe buhingwaho, aho mu kwezi gushize ubwo hakorwaga amaterasi habonetse imibiri. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwafashe umwanzuro wo gukuraho amaterasi yari yakozwe kugira ngo barebe ko munsi habonekamo indi mibiri.

Abacitse ku icumu muri aka gace basaba abazi amakuru y'aho ababo bishwe bajugunywe kuyabaha bakabasha kubashyingura mu cyubahiro.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist