Musanze: Barasaba Ingurane Y’imitungo Yangijwe No Kubaka Umwuzi
Mu Murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze hari abaturage basaba ingurane y’imitungo yabo y’aharimo kubakwa umwuzi uzafasha kuyobora mu kiyaga cya Ruhondo, amazi ava mu birunga.
Uyu mwuzi urimo kubakwa mu kagari ka Gakoro mu murenge wa Gacaca ureshya na kilometero imwe na metero 145. Ni umwuzi mushya utari usanzwe uhanyura ku buryo aho wateganirijwe inzira ari mu mirima y’abaturage.
Kuri ubu abo baturage bafite impungenge z’uko imirimo yo kubaka uwo muyoboro w’amazi yamaze gutangira, ingurane batarayibona kandi iyo mirimo ikaba isanze imirima yabo barahinzemo imyaka.
Uretse abahafite ubutaka, hari n’abavuga ko inzu batuyemo ziri gusatirwa n’ikorwa ry’uyu mwuzi, bagasaba ko bafashwa kwimukira iyo mirimo.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuri Janvier avuga ko hari abaturage bamaze kubona ingurane z’ibyabo kandi n’abasigaye ngo bari mu nzira yo kwishyurwa.
Uyu mwuzi wo muri Gacaca ni umwe muri irindwi yubatswe mu karere ka Musanze kugira ngo ifashe gukemura ikibazo cy’amazi menshi ava mu birunga agasenyera abaturage, akangiza n’imyaka mu mirima.
Uyu muyobora wacishijwe mu myaka y'abaturage (Ifoto: RBA)
Src: RBA