SOCIAL

Presbytery Ya Kigali Yahagurukiye Kubaka Uburezi Bufite Ireme. Inyandiko Ya Dr Munyansanga Olivier Umwarimu Muri PIASS


Ku itarikiya 28 Ukuboza mu Kigo Isano hateraniye Inteko (Synode) ya Presbytery ya Kigali, iyobowe na perezida wayo Bwana Munyakiko Froduald. Iyo Nteko iterana rimwe mu mwaka, igira intumwa 75, muri zo izitora ni 48.  Presbytery ya Kigali yubakiye ku nkingi 4 igenderaho ari zo: “Uburezi n’Iterambere, Gukura kw’Itorero, Ubuzima n’Imiberehomyiza, Ubuyobozi n’Imari”. Ikindi cyakwibutswa ni uko mu Itorero rya EPR abapasitoro n’abalayiki basangira ubuyobozi muri Synode no mu zindi nama zose, bose bakumvira hamwe icyo Imana ivuga n’icyo isaba.

Perezida wa Presbytery ya Kigali Pasteur Musabyimana Bienvenue atangara poro y’ibyakozwe byinshi byiza mu myaka ibiri ishize, yibukije ko Inteko y’umwaka wa 2020 itabashije guterana kubera icyorezo cya COVID-19. Muri iyi raporo, kimwe mu bibazo bikomeye yashyize ku meza n’ikibazo cy’uburezi giteye impungenge mu bigo by’amashuri bibarizwa muri Presbytery ya Kigali. Yavuze ko bitumvikana ukuntu ibigo by’amashuri 14 biri muri Presbytery ya Kigali, havuyemo 3 gusa byatsindishije neza, na ho ibindi bisigaye bikaba bifite imitsindishirize iri hasi cyane. Yerekanye ko ikibazo atari icy’amikoro cyangwa inyubako, cyangwa ibikoresho. Yibajije impamvu abanyeshuri bo muri ibyo bigo bakomeza gutsindwa. Asaba ashimitse ko gutsindwa bigomba guhagarara hakabaho gukosora no gukurikirana ibikorerwa byose mu bigo by’amashuri, ubuyobozi, abarimu, iteganyanyigisho, isuku n’ibindi…

Uburezi n’imwe mu nkingi ya Presbytery ya Kigali, igihe butagenda neza n’ibindi bikorwa byose ntibishobora kugenda neza kuko uburezi ni yo nkingi ya mwamba mu Itorero. Uburezi ni umutima w’imibereho myiza y’abantu mu bihugu byose byo ku isi. Nta rwego na rumwe rudakorwaho cyangwa rudakenera gukorwamo n’abantu bafite uburere bwiza. Uburezi bufite ireme ni intwaro ikomeye y’ibihe byose mu iterambere no mu guhindura isi ikaba nziza.

Uburezi bufite ireme bwagerwaho gute? Abahanga mu by’uburezi bemeza ko uburere umwana abonera mu muryango ari bwo bubanziriza ubundi bwose mu kugira akamaro. Uburezi bufite ireme buhera mu nda, bugakomereza mu muryango umwana avukamo. Ibi bigomba kumenyekana bikumvikanwaho neza. Abakurambere bari babizi kuko umugore utwite n’umugabo we hari ibizira byinshi birindaga kugira ngo umwana azavukane ubuziman’umutekano. Aha ni ho imizi y’ireme ry’uburezi ishingiye. Ni na ho hagomba kwitabwaho cyane niba iterambere rigomba kwihutishwa hasigasirwa n’ibimaze kugerwaho.

Uburezi ni ryo shingiro ry’imibereho myiza kuko ni umusingi w’ubumenyi n’uburerefatizo. Bufasha ikiremwamuntu gutekereza no gutera imbere. Ni yompamvu Itorero rya Kristo, umuryango n’ishuri cyangwa umupastoro, umubyeyi n’umunyeshuri ari inyabutatu zimatanye. Iyo hamwe hacumbagira n’ahandi havuka ibibazo.

Mu guteza imbere rero ireme ry’uburezi, hari ibintu bitatu by’ingenzi bigomba kwitabwaho mu gihe umwana atangiye ishuri:

Icyambere ni uko hagomba kubaho gukorana no kuvugana bihoraho hagati y’umubyeyi, umwarimu n’umwana nta bwoba cyangwa kwishishanya; bagahana amakuru ku cyagirira akamaro cyangwa cyahungabanya uburere bw’umwana.

Icya kabiri, nubwo gusoma ari umuco twazaniwe n’abanyamahanga, kwigisha umwana no kumukundisha gusoma ni inshingano z’umubyeyi afatanyije na mwarimu. Gusoma ni kimwe mu byaba inking y’iterambere riturutse ku bwenge bushobora kurahurwa mu nyandiko zitandukanye. Umuco wo gusoma ni ipfundo rikomeye ryo gutyaza ubwenge hagamijwe kunguka ubumenyi k’umuntu uwo ari we wese, yaba umukristo cyangwa atari we.

Icya gatatu, umwana akeneye kwigishwa n’umwarimu w’umuhanga, ushoboye, ufite ubushake, ubumenyi na bwa burere bwiza butangirwa mu muryango; bityo umwana agashobora kumureberaho urugero rwiza. Mwarimu ni we wambere ufite mu biganza ibigomba kubera mu ishuri byose; iyo atateguye amasomo neza, yagera mu ishuri ntagire umuhate wokwigisha, agakererwa cyangwa agasiba uko yishakiye, rya reme ry’uburezi risubira inyuma. Ni yo mpamvu umwarimu agomba gufashwa. Ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri akorera n’ababyeyi bakamuba hafi.

Kugera ku ireme ry’uburezi ni urugendo, hagomba kubaho gukururikirana gukomeye ku ruhande rw’ubuyobozi bwaparuwase kugira ngo ireme rishobore kuzamuka. Gukurikirana bisaba kuba maso ukamenya ibiri kuba, ukanakosora ibitagenda neza kugira ngo ibintu bikomeze kugendera kumurongo mwiza cyangwa ku cyerekezo cyiza. Gukurikirana ni imwe mu nzira ifasha kumenya inyungu n’ingaruka, ibiri gukorwa bishobora kuzana. Gukurikirana bituma ushobora kumenya aho wakongera imbaraga cyangwa wakosora ukurikije imirimo iba irimo gukorwa. Gukurikirana bisaba imbaraga zo guhora ugenzura, wumva neza abo mukorana, witegereza, ureba neza, wibutsa unatanga amabwirizaa mu buryo bwumvikana kandi busobanutse hatarimo kwivuguruza kwa hato na hato. Habayeho gukurikirana ibikorerwa mu bigo by’amashuri, hari impinduka nyinshi nziza zaboneka kandi n’ireme ry’uburezi ryagerwaho.

Mu Nteko ya Presbytery ya Kigali,  hasabwe ko nibura ibigo bitsindisha byajya bishimirwa ku mugaragaro n’abana batsinze neza bakabishimirwa, kugira ngo n’abandi babyigireho. Gushima n’imwe mu ndangagaciro ikomeye mu ikwiye kuba mu Itorero. Umwana afite uburenganzira bwo guhabwa uburezi bufite ireme kuko ni bwo bugena ejo hazaza he, h’umuryango, Itorero ry’Imana n’igihugu.

Ibindi wakwisomera:

1) Baumrind, D., Parental disciplinary patterns and social competence in children. Youth and Society, n°9, vol. 3, 1978, pp239-276.

2) Shulruf, B., C. O’Loughlin, H. Tolley, Parenting education and support policies and their consequences in selected OECD countries, Children and youth services review, vol. 31, 2009, p. 526-532.

3) Amato, P.R. and Booth A.,  A generation at risk : Growing up in an era of family upheaval. Cambridge, MA : Harvard University Press, 1997.

4) Marie-Christine Saint-Jacques, Daniel Turcotte et Nathalie Oubrayrie-Roussel L’éducationfamiliale à l’heure des compétences parentales, <https://www.erudit.org/fr/revues/efg/2012-n16-efg0320/1012798ar/>, January 2021.

5) Jean-Pierre Pourtois, HuguetteDesmet et Willy Lahaye Connaissances et pratiques en éducationfamiliale et parentale <https://www.erudit.org/fr/revues/efg/2004-n1-efg761/008892ar/>, January 2021.

6) Rapport du groupe de la banque Mondiale, Apprendre pour realizer la promesse de l’education, <https://openknowledge.worldbank.org/bitstream/handle/10986/28340/9781464813184.pdf?sequence=71&isAllowed=y>, January 2021.

7) CléopâtreMontandonetSaloniSapru, L’étude de l’éducationdans le cadre familial et l’apport des approchesinterculturelles, Université de Genève, 2002.

8) Deslandes, R. Collaboration famille-école-communauté pour une inclusion réussie. In N. Rousseau et S. Bélanger (Dir.): La pédagogie de l’inclusionscolaire. Sainte-Foy, Québec: Presses de l’Université du Québec, 2004.


Inyandiko ya Dr Munyansanga Olivier umwarimu muri PIASS



Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist