SOCIAL

Impunzi Z’abanyekongo Zatuye Ibibazo Byazo Ba Ambasaderi Bakorera Mu Rwanda

Impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe zirasaba ko hakomeza gukorwa ubuvugizi kugira ngo ibibazo byazo bikomeze kwitabwaho.

Ibibazo nyamukru izi mpunzi zigaragaza ahanini bishingiye ku kuba zimaze imyaka isaga 27 zidasubira mu gihugu cyazo, kandi na bagenzi babo basigaye muri Congo bakaba bakomeje guhohoterwa:

Mu ruzinduko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bagiriye mu nkambi ya Mahama hagamijwe kureba uko izo mpunzi zibayeho n’ibibazo by’ingenzi zifite, ibibazo byazo byumvikanye basezeranywa kuzakorerwa ubugizi.

Ambasaderi wa Suede mu Rwanda Johanna Teague yagize ati ‘’Iubuvuzi  Guverinoma y'u Rwanda yegerageje gukorera izi mpunzi  ndetse n'ibindi  ibakorera  kandi twiteguye no gukomeza gushakisha ubushobozi nk’uko babigaragaje ngo tubafashe mu byo berekanye bijyana n’imibereho yabo. Ku kibazo cy'umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo aho batugaragarije ko ari ikibazo kibahangayikishe ku bwicanyi bukorerwa abo mu bwoko bw'abatutsi, ni cyo natwe dushyize imbere, turakomeza dukore ubuvugizi nk'umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, dufite urubuga duhurizaho ibitekerezo kugira ngo turebe ko iki kibazo cyahagararara.’’

Minisitiri w’Ibikorwa by’ubutabazi Kayisire Marie Solange avuga ko abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bafite uruhare mu gushaka ibisubizo birambye by’izi mpunzi harimo no gutaha iwabo.

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda banasuye ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’impunzi nk’iby’ubuvuzi n’uburezi.

Inkambi ya Mahama magingo aya icumbitsemo impunzi 58.248. Abarundi batangiye gutuzwa muri iyo nkambi mu mwaka wa 2015, abasigayemo bakaba basaga gato 38,000 naho Abanyekongo bakaba ari 19.000.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist