SOCIAL

MINICOM Yaburiye Abacuruzi Batubahiriza Ibiciro Bishya By’umuceri Na Kawunga

Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda irasaba abacuruzi kubahirizwa ibiciro byagenwe ku biribwa birimo umuceri, ibirayi n'ifu y'ibigori izwi nka kawunga, kuko utazabyubahiriza azafatirwa ibihano.

Tariki 19 z' uku kwezi kwa kane nibwo Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda yasohoye itangazo rigaragaza ibiciro bigabanyije ku  muceri, ibirayi n' ifu y' ibigori izwi nka kawunga.

Hari baturage basaba ko  leta yakurikirana iyubahirizwa ry’ibyo biciro bishya kuko hari aho abacuruzi bamwe na bamwe binangiye kubyubahiriza.

Gusa hari abacuruzi bo bavuga ko bari kubahiriza ibiciro byashyizweho, nubwo hari abagaragaza ko hakwiye ubukangurambaga kuri izi mpinduka.

Uretse kutubahiriza ibiciro bishya bigabanyije byashyizweho na Leta, hari n'abacuruzi batamanika ibiciro aho ababagana bareba nkuko bigaragazwa n' abaguzi hirya no hino ku masoko.

Ku Cyumweru, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze yasuye amaduka anyuranye mu Mujyi wa Kigali, aburira abacuruzi batubahiriza ibiciro byashyizweho ko ibihano bibategereje.


Src: RBA

Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist