RELIGION

Diyosezi Ya Kabgayi Yabonye Umushumba Mushya

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Fransisko yagize Padiri Balitazari Ntivuguruzwa  Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, asimbuye Musenyeri Simaragidi Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru.

Ubusanzwe Padiri Ntivuguruzwa yari Umuyobozi Mukuru w'Ishuri rikuru Gatulika rya Kabgayi (ICK).

Padiri Balitazari Ntivuguruzwa yavutse mu 1967, yahawe ubupadiri mu mwaka wa 1997, akaba yakoreraga uyu murimo muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi. 

Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy'izabukuru yavutse tariki ya 2 Gashyantare 1947 ahitwa i Cyeza, kuri ubu ni mu Murenge wa Kayumba mu Karere ka Kamonyi, akaba afite imyaka 76. 

Yahawe ubupadiri mu mwaka wa 1975 muri Diocese ya Kabgayi. 

Nyuma kandi yagiye kwiga muri Kaminuza ya Pontifical Gregorian University i Roma kuva 1979 kugeza 1983 ahakura Impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu muri Kaminuza mu bijyanye na Tewolojiya.

Mgr Mbonyintege yabaye umwarimu n'umuyobozi mu Iseminari nkuru y'i Nyakibanda mu 1983 kugeza 1996. 

Mu mwaka wa 2006 ni bwo Papa Benedigito wa 16 yamugize Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi nyuma muri 2009 anatorerwa kuba Perezida w'Inama y'Abepisikopi gatolika mu Rwanda.


Ibitekerezo by'iyi Nkuru:




Andika Igitekerezo Cyawe:

    Connection failed: SQLSTATE[42S02]: Base table or view not found: 1146 Table 'cbnmediahouse_db.tblcomments' doesn't exist